Nzabarekurira bombe yaka-Yago yasobanuye inshingano za 'Big Energy'

Nzabarekurira bombe yaka-Yago yasobanuye inshingano za 'Big Energy'

 Sep 5, 2024 - 15:20

Nyuma y'uko RIB yihanije itsinda 'Big Energy' rya Yago, uyu muhanzi yasobanuye byimbitse icyo Big Energy ari cyo n'inshingano zayo, ndetse atanga umuburo ku bantu bakomeje kuvuga izina rye nabi.

Nyarwaya Innocent uzwi mu itangazamakuru no mu muziki nka Yago Pon Dat, yashyize umucyo ku bibaza icyo 'Big Energy' ari cyo ndetse n'inshingano zayo.

Mu kiganiro Yago yagiranye na RadioTV10, yavuze ko Big Energy ari abafana be, nk'uko habaho Ibisumizi, cyangwa se andi makipe nka APR FC na Rayon Sports nazo zikaba zigira abafana.

Yavuze ko ijambo Big Energy ryakomotse ku bintu akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze cyane Instagram, aho ashimangira ko yiyumva nk'umu-Big Energy mu bintu byose.

Muri iki kiganiro, Yago yavuze ko inshingano za 'Big Energy' ari ukurwanya akarengane yakorewe kuva mu myaka Ine ishize, ndetse no kurwanya akarengane gakorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yongeye no guha gasopo abantu bose bavuga izina rye 'Yago' nabi, avuga ko abo atazaborohera.

Ati " Abo bantu bakomeza kuvuga nabi izina Yago babihagarike, kuko nibatabihagarika hano inyuma mfite bombe yaka nzaboherereza kandi ninyohereza bazarwana nayo igihe kinini kugira ngo bayihagarike."

Abajijwe imibereho uko imeze aho ari, yavuze ko atekanye kandi ameze neza, kuko ngo aho ari nta muntu uri kumubuza amahoro nk'uko byari bimeze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa RIB Dr.Murangira B.Thierry yari yihanije abantu bari mu itsinda rya 'Big Energy', avuga ko umuntu bakurikiye ari gukora ibyaha by'ivangura n'amacakubiri.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Flash FM, yavuze ko agiriye inama aba Big Energy yo kwitandukanya na Yago kuko bitari ibyo, bazakurikiranwa hamwe na we.

Yago yaburiye abantu barimo kuvuga izina rye nabi