Ntabwo dukorana n'umuhanzi ubonetse wese! Ibya Diamond watewe ishoti na P-Unit byagiye hanze

Ntabwo dukorana n'umuhanzi ubonetse wese! Ibya Diamond watewe ishoti na P-Unit byagiye hanze

 Nov 13, 2023 - 21:15

Umuhanzi Bon-Eye, umwe mu bagize itsinda P-Unit ririmba Hip hop muri Kenya, yahishuye ukuntu banze gukorana indirimbo na Diamond Platnumz, ariko bakamufasha gukorana na Rick Ross.

Umwe mu bagize itsinda rya P-Unit ryo muri Kenya, yahishuye ko hari igihe bigeze gutera utwatsi Diamond Platnumz wari wabegereye abasaba gukorana indirimbo.

Itsinda rya P-Unit ryo muri Kenya rigizwe n'abasore batatu: Frasha, Gabu, and Bon-Eye

Uyu muhanzi witwa Boneye, yagize ati:”Twanze kujya mu ndirimbo ya Diamond Platnumz! Wari umunsi umwe, ubwo Diamond yari adutegerereje hanze ya hoteri twari twarayemo, amasaha umunani yose ashaka kudusaba ko twakorana indirimbo gusa turamuhakanira.”

Bon-Eye avuga ko bemeye kujyana na Diamond Platnumz bikamufasha guhura na Rick Ross

Yaboneyeho avuga ko nubwo Diamond Platnumz yabategerereje hanze ya hoteri amasha umunani bitababuje kumwangira, kuko ngo ntabwo bakorana indirimbo n’umuhanzi wese ubibasabye.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko iyo ndirimbo Diamond yifuzaga ko bakorana ari “Ntampata Wapi” yagiye hanze tariki 20 mu Gushyingo 2014, ikaza no gukundwa kuko kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga kuri miliyoni 45 ku rubuga rwa YouTube.

"Waka"  ya Diamond Platnumz na Rick Ross yakozwe muri 2017 nyuma y'imyaka itatu "Ntampata Wapi" isohotse

Uyu muhanzi yashoje avuga ko nubwo banze gukorana na Diamond, gusa ko bemeye kujyana na we muri Nigeria aho yahuriye n’abahagarariye umuhanzi Rick Ross, bikamuhesha amahirwe yo gukorana n’uyu muhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.