Mutesi Jolly yutse inabi uwavuze ko yapfushije amafaranga ubusa ayaha Miss Naomie

Mutesi Jolly yutse inabi uwavuze ko yapfushije amafaranga ubusa ayaha Miss Naomie

 Dec 17, 2025 - 17:25

Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yasubije umunyamakuru Karegeya Omar wagaragaje ko kuba Jolly yaraguze kopi 100 z'igitabo cya Miss Nishimwe Naomie, ayo mafaranga yayapfushije ubusa.

Abinyujije mu kiganiro kinyura ku muyoboro wa YouTube witwa 'Max Tv', Karegeya yavuze ko ayo amafaranga yakabaye yarayafashishije abana babayeho mu buzima bugoye, ashimangira ko ibyo Jolly yakoze ari ukugira ngo abantu bamubone.

Ati "Abana bataye ishuri mu Rwanda uzi uko bangana? Naomie ko yize akaba afite Se na Nyina, Se ari Jenerali,...usibye kugira ngo wenda ugaragare, Naomie niwe ukeneye inkunga ya Mutesi Jolly muri iki gihugu?... miliyoni 8 uzi abana zasubiza mu ishuri uko bangana?"

Mutesi Jolly akibona nawe yanze kuripfana amusubiza amwibutsa ko amafaranga yakoresheje ari aye, bityo ko nta mpamvu yo kumvikana ku buryo ayakoreshamo.

Ati "Ngaho reba nawe ukuntu yivovota avuga ubusa. Ubu se iri sesengura ni bwoko ki? Ibi bitabo bigenewe kuzakoreshwa bihabwa abanyeshuri batandukanye badafite ubushobozi mu bukangurambaga Naomie azakora. 

"Ikindi nakoresheje ayanjye uko mbyumva, singombwa ngo tubyumvikaneho. Ntimugakabye rwose."

Tariki 14 Ukuboza 2025, nibwo Miss Naomie yamuritse ku mugaragaro igitabo cye 'More Than a Crown', mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.

Umunyamakuru Karegeya Omar yanenze Mutesi Jolly kuba yaraguze ibitabo bya Mutesi Jolly

Miss Mutesi Jolly yikomye Karegeya Omar

Miss Nishimwe Naomie yamuritse igitabo cye cya mbere yise 'More Than a Crown'