Mu Buyapani: Abagabo baha abagore babo imishahara yose, akaba ari bo babagenera 

Mu Buyapani: Abagabo baha abagore babo imishahara yose, akaba ari bo babagenera 

 Jun 17, 2025 - 17:25

Tekereza uko byamera uhembwe umushahara wawe wose ukawushyikiriza uwo mwashakanye, ugasigara utegereje ko akugenera duke two kwifashisha buri kwezi! Mu Buyapani, si inkuru nshya. Ni umuco usanzwe kandi ukomeje kuramba, aho abagore aribo bakira imishahara y'abagabo, ha nyuma akaba ari bo babagenera amafaranga make yo kwikenura.

Mu muco gakondo wo mu Buyapani, bisanzwe bizwi ko umugabo ari we ukora akazi k'amafaranga, umugore akaba ari we ushinzwe kuyagena no kuyacunga mu rugo. 

Ni uburyo bw’imicungire y’umutungo hagati y'abashakanye mu Buyapani bugaragaza ishingiro ry’ubwizigame, icyizere, n’uruhare ruhamye rw’abagore mu micungire y’urugo.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’ibigo nka Shiruporuto (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amakuru y’ubumenyi ku bijyanye n’imari) bwerekana ko iyi ngeso igihari cyane muri sosiyete y’Abayapani.

Muri ubu buryo, umugabo akenshi aha umugore we umushahara we wose, undi akawucunga, agatanga amafaranga runaka buri kwezi ku mugabo amufasha mu byo yifuza ku giti cye, aya mafaranga yiswe “okozukai” (bivuga “pocketmoney” cyangwa "amafaranga yo kwigurira udukoresho".

Bumwe mu bushakashatsi buheruka bwerekanye ko amafaranga abagabo bshabwa ku kwezi yagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize, ahanini kubera izamuka ry’ibiciro n’imihindagurikire y’ubukungu.

Nubwo hari impinduka mu miterere y’ingo zigezweho, aho abagore n’abagabo bashobora gusangira inshingano zo gucunga umutungo, iyi gahunda ikomeje kugaragaza umuco w’ubwizigame n’icyizere hagati y’abashakanyemu Buyapani.