Mu busanzwe mu muhango wo gushyingura uwitabye Imana, inshuti n’abavandimwe bazana indabo zo gushyira ku mva mu rwego rwo kumuha icyubahiro, gusa siko byagenze mu muhango wo guherekeza Ingabire Marie Immaculée.
Nk’uko byatangajwe n’uhagarariye umuryango, Ingabire Marie Immaculée mbere y’uko yitaba Imana yasize asabye ko nta ndabo bazazana, ahubwo amafaranga bari kuzazitangaho bazigura bazayakoresha mu bikorwa byo gufasha ababaye.
Ni muri urwo rwego hafunguwe konti muri Banki, aho hagiye gutangizwa umuryango wa ‘Marie Ingabire Immaculée Foundation’, iyo konti ikaba ariyo izajya inyuzwaho inkunga y’uyu muryango.
Inkunga izajya ikusanwa, izajya yifashishwa mu bikorwa byo gufasha imfubyi, abapfakazi, ababana n’ubumuga ndetse n’abandi babaye kuko ari bo bantu yakundaga cyane.
Ingabire kandi yasize asabye ko mu muhango wo kumusezeraho batazavuga umwirondoro we (CV), kuko nta kazi azaba ari gusaba.
Ibi niko byagenze kuko mu muhango wo kumusezeraho ntabwo bigeze bavuga amashuri yize, aho yakoze n’ibindi, nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bantu.
Yitabye Imana tariki 09 Ukwakira 2025 ku myaka 64 y’amavuko azize uburwayi, akaba aza gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo.
Uhagarariye umuryango wa Ingabire Marie Imaculee
Ingabire Marie Imaculee yasize asabye ko batazavuga imyirondoro ye kandi ntibamushyireho indabo
