Mbere y’uko yitaba Imana, Ingabire Marie Immaculée yasize asabye ibintu bikomeye

Mbere y’uko yitaba Imana, Ingabire Marie Immaculée yasize asabye ibintu bikomeye

 Oct 16, 2025 - 15:51

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, nibwo Ingabire Marie Immaculée wahoze ari Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Transparency Intarnatinal Rwanda, yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera, gusa mbere y’uko yitaba Imana hari ibintu bibiri by’ingenzi yasize asabye kandi bigomba gukurikizwa.

Mu busanzwe mu muhango wo gushyingura uwitabye Imana, inshuti n’abavandimwe bazana indabo zo gushyira ku mva mu rwego rwo kumuha icyubahiro, gusa siko byagenze mu muhango wo guherekeza Ingabire Marie Immaculée.

Nk’uko byatangajwe n’uhagarariye umuryango, Ingabire Marie Immaculée mbere y’uko yitaba Imana yasize asabye ko nta ndabo bazazana, ahubwo amafaranga bari kuzazitangaho bazigura bazayakoresha mu bikorwa byo gufasha ababaye.

Ni muri urwo rwego hafunguwe konti muri Banki, aho hagiye gutangizwa umuryango wa ‘Marie Ingabire Immaculée Foundation’, iyo konti ikaba ariyo izajya inyuzwaho inkunga y’uyu muryango.

Inkunga izajya ikusanwa, izajya yifashishwa mu bikorwa byo gufasha imfubyi, abapfakazi, ababana n’ubumuga ndetse n’abandi babaye kuko ari bo bantu yakundaga cyane.

Ingabire kandi yasize asabye ko mu muhango wo kumusezeraho batazavuga umwirondoro we (CV), kuko nta kazi azaba ari gusaba.

Ibi niko byagenze kuko mu muhango wo kumusezeraho ntabwo bigeze bavuga amashuri yize, aho yakoze n’ibindi, nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bantu.

Yitabye Imana tariki 09 Ukwakira 2025 ku myaka 64 y’amavuko azize uburwayi, akaba aza gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo.

Uhagarariye umuryango wa Ingabire Marie Imaculee

Ingabire Marie Imaculee yasize asabye ko batazavuga imyirondoro ye kandi ntibamushyireho indabo