Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2024, imirwano ikarishye hagati ya M23 na FARDC ndetse n'abafatanyabikorwa bayo barimo Wazalendo, aho barwaniye muri Lubero.
Ni imirwano yabereye mu mudugudu wa Kimaka mu Majyepfo ya Teritwari ya Lubero. Ni mu gihe kandi mu gace ka Kaseghe naho haramukiye imirwano ikomeje.
Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa aremeza ko kuri uyu wa 08 Ukuboza, inyeshyamba za Wazalendo zasahuye amaduka y'abaturage muri Kaseghe mu gihe abantu babiri bapfuye bazize igisasu.
Ku rundi ruhande, FARDC iravuga ko yafashe agace ka Loufu muri Teritwari ya Lubero ahantu h'ingenzi mu ihuriro ry'imihanda ihuza Kaseghe na Matembe.
Biremezwa ko umuyobozi wo mu gace ka Luofi Faustin Balolage Murindi yatawe muri yombi na FARDC ashinjwa gukorana na M23 ndetse bakaba bamusanganye impuzankano y'uyu mutwe.
