Leonardo DiCaprio arimo kurisha ifi inkoko

Leonardo DiCaprio arimo kurisha ifi inkoko

 Jul 15, 2023 - 12:06

Rurangiranwa Leonardo DiCaprio wakunzwe muri firime ya "Titanic" mu 1997, na "Romeo & Juliet" mu 1996, arimo kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ubugira kabiri mu birori n'abakobwa babiri bivugwa ko bakundana.

Leonardo DiCaprio arimo kwishimira ikiruhuko cye cy’impeshyi, aho yagaragaye mu birori ari kumwe n’abakobwa babiri bose bivugwa ko bari mu rukundo na we, Maya Jama na Neelam Gill, i Londere mu ijoro ryo ku wa Kane w’iki cyumweru.

Maya Jama na Neelam Gill, buri umwe ku giti cye byavugwaga ko akundana na DiCaprio

Uyu mugabo w'imyaka 48 y'amavuko yari mu birori bya Vogue Summer muri Chiltern Firehouse, aho Maya na Neelam barangazaga abari muri iki gitaramo kubera amakanzu bari bambaye.

Jama, umukobwa ukunzwe kubera firime y'uruhererekane “Love Island', yavuzwe mu rukundo na DiCaprio muri Mata nyuma yo kugaragara yambaye urunigi ruriho ijambo “Leo”. Ariko, yahise yigurutsa ibyo bihuha.

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: "Narebaga ibindeba mu biruhuko narindimo, mvuga ko ntazongera gusubiza cyangwa kwita ku nkuru iyo ari yo yose y'ubucucu muhimba, ariko mukwiye kurekera aho. Ntabwo dukundana.”

Ku rundi ruhande, Neelam we, yagaragaye mu bwato bwa  DiCaprio bwa miliyoni 150 zamadorali, ku nkombe za Amalfi mu kwezi Gushize.

DiCaprio yagaragaye kandi yishimana n’aba bakobwa bombi muri Gashyantare mu birori bibanziriza BAFTAs. Nyuma baza no kwitabira ibirori  bya BAFTAs.

Maya mbere yari yashakanye n’umukinnyi wa basketball Ben Simmons, nubwo baje gutandukana umwaka ushize nyuma y'amezi umunani gusa.

Leonardo DiCaprio akomeje kuvugisha benshi asohokana n'abakobwa bombi bivugwa ko bari mu rukundo 

Yakundanye kandi n'umuraperi wo mu Bwongereza Stormzy kuva mu 2015 kugeza 2019. Gutandukana kwabo kwanatumye ahimba indirimbo ye “Lesson” muri 2019.

Naho Neelam we, ubuzima bwe bwite bwagumye mu bwiru kuva yamenyekana muri 2015. Nubwo byari bimeze bityo ariko, yari yavuzwe mu rukundo na Zayn Malik.