Yamal, umaze kuba umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano idasanzwe ku rwego mpuzamahanga, yasobanuye uko yafashe ayo mahitamo n’ukuntu akomeza gukunda ibihugu byombi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Yamal yavuze ko mu ntangiriro yatekerezaga gukinira Morocco, cyane ko icyo gihugu cyari cyanditse amateka mu 2022 ubwo cyageraga muri 1/2 cya nyuma cy’Igikombe cy’Isi.
Yagize ati:“Mu mutima, nari ntekereza gukinira Maroc. Icyo gihe Morocco yari igeze muri 1/2 cya nyuma cy’Igikombe cy’Isi…”
Ariko nubwo yagiraga urukundo runini kuri Maroc, Yamal avuga ko igihe cy’ukuri cyageze nta gushidikanya yagize.
Akomeza agira ati:“Ariko mu gihe cyo gufata icyemezo nyacyo, sinigeze njya impaka. Nubwo nkunda kandi nubaha Morocco, buri gihe nashakaga gukina EURO no gukina ku rwego rw’u Burayi.”
Yamal yongeraho ko yabonye ko gukinira Espagne byari kumufasha gukura no kuba hafi y’urwego rwo hejuru ku isi mu mupira w’amaguru.
Yagize ati:“Nizeye ko ruhago yo mu Burayi ireberwa cyane, kandi numva ko uhita wegereza urwego rwo hejuru rw’isi. Kandi nshimira Imana ko nabigezeho. Binamfasha no kwegera amahirwe yo gukina Igikombe cy’Isi no kucyegukana…”
Nubwo yahisemo gukinira Espagne, Yamal avuga ko urukundo rwe kuri Morocco rutazigera ruhinduka.
Ati:“Nzakomeza gukunda Morocco, kuko ari igihugu cyanjye kimwe n’icya Espagne.”
Lamine Yamal akomeje kuzamura izina rye ku isi, ndetse abasesenguzi benshi bakamubona nk’umwe mu bakinnyi bazayobora ruhago y’Isi mu myaka iri imbere.

Lamine Yamal yahishuye impamvu yahisemo gukinira Espagne

