Amakipe ya mbere yamaze kurega Mukura ayisabira ibihano

Amakipe ya mbere yamaze kurega Mukura ayisabira ibihano

 Apr 4, 2022 - 16:08

Nyuma y'uko Rutahizamu wa Mukura Victory Sports William Opoku-Mensah atangaje ko amaze iminsi akina nta byangombwa afite, amakipe ya mbere yamaze gusaba ko iyi kipe yahanwa.

Ikipe ya Bugesera FC na Gicumbi FC zamaze gutangaza ko zamaze gutanga ikirego muri FERWAFA ku bijyanye no kuba ikipe ya Mukura Victory Sports yaba yarakinishije umukinnyi udafite ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda.

Amakuru amaze iminsi avugwa mu ikipe ya Mukura Victory Sports avuga ko itameranye neza na rutahizamu wayo w'umunya-Ghana William Opoku-Mensah, dore ko avugwaho amakuru atandukanye arimo n'imyitwarire itari myiza.

Uyu mugabo aherutse gutangaza ko kuva uyu mwaka w'imikino watangira ari gukina nta byangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda kizwi nka "Work Permit'', ndetse akaba yarabonye license imwemerera gukina shampiyona ku buryo budasobanutse.

William Opoku yatangaje ko akina nta byangombwa afite(Image:Rwanda Magazine)

Inkuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI, iravuga ko ubu amakipe agera kuri abiri yamaze gutanga ikirego mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ariyo FERWAFA, ngo basuzume ibyangombwa by'uyu mukinnyi.

Perezida w'ikipe ya Bugesera FC, Gahigi jean Claude yabyemeje agira ati:"Nibyo koko twaranditse. Icyo twifuza ni uko dukina umupira w’amaguru wubahirije amategeko. Niba uyu munsi umuntu ashobora gukina adafite ibyangombwa byuzuye kandi twebwe tuzi neza ko ibyo byangombwa bituvuna, twumva atari byo rwose.

Twe twasabye ko federasiyo yasuzuma ibyangombwa by’uwo mukinnyi ndetse n’amazina ye tuyashyiramo. Yaba yarakinnye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakareba icyo amategeko ategana.”

Ku rundi ruhande Asuman Nshumbusho, perezida w’ikipe ya Gicumbi FC, na we yavuze ko bamaze gutanga ikirego kugira ngo ibyangombwa by’uyu mukinnyi bisuzumwe neza.

Ati “Yego ni ukuri. Twandikiye Federasiyo tuyimenyesha ko hari umukinnyi wa Mukura VS waba warakinnye atujuje ibyangombwa, bityo tukaba twarakinnye kandi uwo mukinnyi arimo atujuje ibyangombwa. Twasabaga ko federasiyo yabikurikirana, yasanga ari byo bakaba babihanirwa, ibyifuzo byacu ni uko hakurikizwa amategeko.”

Birashoboka ko Mukura Victory Sports yahanwa kubera Opoku(Image:Rwanda Magazine)

Si aya makipe gusa kuko n'ikipe ya APR FC bivugwa ko yaba yamaze gusaba FERWAFA kwiga kuri iki kibazo. Muri uyu mwaka w'imikino Mukura yakuye amanota ane kuri APR FC, aho umukino ubanza Mukura yatsinze igitego kimwe ku busa, bakanganya umukino wo kwishyura.

Gicumbi FC yo bakinnye umukino ubanza muri shampiyona banganya 1-1. Ni mu gihe Bugesera FC yatsinzwe 2-0 umukino umwe, undi banganya 1-1.

Igitegerejwe ni kumenya icyo FERWAFA izakora kuri iki kibazo, dore ko amategeko agenga amarushanwa y'iri shyirahamwe ingingo ya gatanu agace ka gatandatu agena ibitandukanye n'ibyakozwe.

Aha amategeko avuga ko umukinnyi wese w’umunyamahanga n’abatoza b’abanyamahanga bagomba kuba bafite icyangombwa kibemerera gukorera mu Rwanda kandi kitararangiza igihe. Ariko nanone aha biteza urujijo kuko nta bihano iri tegeko riteganya.