Kim Kardashian yageneye ubutumwa wa Jeff Bezos

Kim Kardashian yageneye ubutumwa wa Jeff Bezos

 Jun 30, 2025 - 16:11

Umunyamideli w'imyaka 44 y'amavuko, Kim Kardashian yashimagije Lauren Sánchez ndetse amugenera ubutumwa bugaragaza ko yishimiye ubukwe bwe yakoranye n'umuherwe Jeff Bezos mu Cyumweru gishize.

Ni ubukwe bwabereye ku cyirwa cya San Giorgio Maggiore mu gace ka Venice mu Butaliyani, bwitabirwa n'ibyamamare mu bisata bitandukanye harimo Oprah Winfrey, Gayle King, Orlando Bloom, Khloé Kardashian, Kris Jenner, Usher, Leonardo DiCaprio, Tom Brady, Kim Kardashian n'abandi batandukanye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Kardashian yagize ati "Wari umugeni mwiza cyane. Twese twararize tukureba ukimbagira wishimye cyane!"

Yakomeje agira ati "Ariko urukundo twese twumvise muri uwo mwanya ni rwo tutazigera twibagirwa, kandi ni nayo mpamvu tubakunda cyane kandi tubashyigikiye mwembi. Tuzahora tubifuriza ibyiza nk’abashakanye bishimye kurusha abandi! Murabikwiye byose!"

Ubu bukwe bwa Lauren Sanchez na Jeff Bezos bwabaye ubw'amateka kubera ukuntu bwari buhenze cyane, aho bivugwa ko bwatwaye hagati ya Miliyoni $20 na $50 nk'uko ibinyamakuru bitandukanye bibitangaza.

Lauren Sanchez afite imyaka 55 y'amavuko, akaba afite umutungo ungana na miliyoni $30, mu gihe Jeff Bezos we kuri ubu abarirwa umutungo ungana na miliyari $231.

Kim Kardashian ari kumwe n'umugore  mushya wa Jeff Bezos

Umuherwe Jeff Bezos n'umugore we mushya Lauren Sanchez