Nyuma y'umunyenga w'urukondo rwavuzaga ubuhuha hagati ya Kanye West (Ye) n'umugore we Bianca Censori mu bihugu bitandukanye birimo Ubutaliyani, batangaje ko urukundo rwabo babaye baruhagaritse bitewe n'abo mu muryango w'umugore binjiye mu mubano wabo.
Amakuru aravuga ko aba bombi batandukanye hagati mu kwezi k'Ukwakira, biturutse ku kuba umuryango wa Bianca utarigeze ukunda na busa umukwe wabo guhera babana mu mpera za 2022. Abo kwa Censori, bavuga ko kubana na Ye, ari umwanzuro udahwitse.

Kanye West n'umugore we bafashe akaruhuko mu rukundo
Abo mu muryango wa Censori, bajya kure bagatangaza ko uretse ngo kuba badakunda Kanye West, ari ko ngo ni n'umuntu ugoye kubana na we, ndetse kandi ngo umukobwa wabo arihangana cyane kuba yarabashije kumarana na West iki gihe cyose .
Hagati aho, mu ntangiriro z'iki Cyumweru, nibwo Bianca yari yagiye gusura inshuti ze iwabo muri Australia, mu gihe Kanye West yari yagiye muri Dubai no muri Saudi Arabia aho yagiye gutegura alubumu ye yenda gusohora.
Bitangazwa ko ubwo Bianca yari muri Australia, ari bwo inshuti ze zamusabye gukanguka akaba maso akareba ku mubano we n'umugabo we.

Kanye West n'umugabo we Bianca Censori batandukanye kubera umuryango wo ku mugore
Ibi biri kuvugwa, mu gihe hari amakuru yigeze kuvuga ko West yabuzaga amahwemo umugore we harimo ko yari yaramubujije kugira icyo atangaza mu itangazamakuru, ndetse akamutegeka n'uko yambara.
Kanye West na Bianca Censori, muri Nzeri 2023, bikaba ari bwo byamenyeka ko bakoze ubukwe u Ukuboza 2022 bugakorwa mu ibanga rikomeye, nyuma yuko uyu West hari hashize iminsi atandukanye na Kim Kardashian bafitanye abana bane.
Nubwo ibi byose biri kuvugwa ku mubano wabo, ndetse nabo bakaba bemeje ko bafashe akaruhuko mu rukundo rwabo, ariko kandi, abantu batandukanye bari kuvuga ko bashobora kwiyunga mu gihe Kanye West yaba agiye gusohora alubumu ye.


Ye n'umugore we bari bamaze iminsi baryohewe n'urukundo mu Butaliyani zabyaye amahari
