Justin Bieber yavuze ibigwi Chris Brown wamweretse ko amuri inyuma

Justin Bieber yavuze ibigwi Chris Brown wamweretse ko amuri inyuma

 Jul 13, 2025 - 15:50

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop, Justin Bieber, yashyize hanze umuzingo we wa karindwi yise “SWAG”, iriho indirimbo 21. Uwo muzingo wakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku isi, ndetse ibyamamare bitandukanye byamugaragarije ko bimuri inyuma binyuze mu kuyisangiza abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Muri abo bamugaragarije ubufatanye harimo Chris Brown, umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B, washyize ifoto y’uwo muzingo ku rukuta rwe rwa Instagram, akanashishikariza abamukurikira kuyumva no kuyishyigikira.

Justin Bieber na we ntiyatinze kugaragaza ko abishimiye. Yahise asangiza iyo post ya Chris Brown kuri Instagram story ye, arangije yandika amagambo y’ishimwe n’icyubahiro agira ati: “You my GOAT”, bishatse kuvuga ko amufata nk’umwe mu bahanzi beza kurusha abandi mu mateka y’umuziki.

Uyu muzingo “SWAG” uje gukomeza urugendo rw’umuziki rwa Justin Bieber rugaragaramo ubuhanga, ubukure n’ubufatanye n’abandi bahanzi bakomeye. Kuri ubu, indirimbo ziwugize ziragenda zikundwa cyane ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify, Apple Music n’izindi.

Justin Bieber yashimiye Chris Brown wamweretse ko amushyigikiye

Chris Brown yafashije Justin Bieber kumenyekanisha umuzingo we