Jux n’umugore we Pricilla Ojo wamamaye nka Priscy baherutse kwibaruka imfura yabo y’umuhungu bamwita Prince Rakeem Ayomide Mkambala. Uyu mwana wabo yavukiye mu gihugu cya Canada gusa papa we, Jux, ntaramuca iryera.
Bakimara kubyara, beretswe urukundo rwinshi n’abafana babo babashimiraga cyane mu butumwa babohererezaga ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bije nyuma y’imihango y’ubukwe yabereye muri Tanzania iwabo wa Jux, no muri Nigeria iwabo w’umugore we, muri uyu mwaka.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bakorera muri Tanzania, Jux yatangaje ko gutinda kubona uwo mwana we w’imfura ye byatewe n’uko yatinze kubona ibyangombwa by’indege yerekeza muri Canada ariko ko akibitegereje kugira ngo ajye kumureba aho ari.
Ati “Nk’umubyeyi, sinashoboye kujya kureba umwana wange ku gihe kubera ko ibyangombwa byange by’urugendo rw’indege byatinze, ariko ndi kwirwanaho kugira ngo nge kumureba vuba”.
Usibye Se, uyu mwana arifuzwa n’abandi bantu benshi dore ko hari abamaze kugaragaza ayo marangamutima ku mbuga nkoranyambaga ndetse iwabo bamaze no kumufungurira konti ye ya Instagram nyuma y’ivuka rye. Nyuma y’amasaha make iyo konti ifunguwe, yahise ibona abayikurikira benshi ku butumwa bumwe gusa bashyizeho.


