Jackie Chan yatunguye abakunzi ba cinema ku isi

Jackie Chan yatunguye abakunzi ba cinema ku isi

 Jan 29, 2026 - 22:36

Umukinnyi wa filime w’ikirangirire wo mu Bushinwa, Jackie Chan, yatanguye benshi by'umwihariko abakunzi be nyuma yo guhishura ko yamaze gutegura indirimbo yihariye yo kumwibukiraho, izashyirwa ahagaragara gusa nyuma y'uko azaba amaze kwitaba Imana.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kumurika filime ye nshya 《过家家》 (Unexpected Family) wabaye ku wa 28 Ukuboza 2025.

Uyu mukinnyi w’imyaka 71 yasobanuye ko yabihaye itsinda rimufasha rigakora iyo ndirimbo kandi rigasabwa kuyibika neza, ku buryo itazigera isohoka akiriho. Yagize ati iyo ndirimbo ni igice cy’imitekerereze yanjye ku buzima, ku murage nzasiga n’icyubahiro ngomba abakunzi banjye banshyigikiye mu myaka myinshi maze mu mwuga wa sinema.

Jackie Chan yavuze ko nubwo atekereza ku rupfu nk’igice cy’ubuzima, atararangiza urugendo rwe rwa sinema. Yashimangiye ko agifite imishinga myinshi ateganya gukora, anasaba abantu kubaho bishimye, bakishimira ubuzima aho guhora batekereza ku iherezo.

Filime nshya Unexpected Family yagarutsweho muri uwo muhango, igaragaza inkuru y’abantu batandukanye bahurira hamwe bakiga agaciro k’umuryango, urukundo n’ubufatanye. Iyi filime itanga ubutumwa bukomeye ku kamaro k’umubano w’abantu no kwiyubakira umuryango uhamye.