Mu kiganiro yagiranye na 'ISIMBI TV', Isimbi Model yavuze ko ubuzima bwe butigeze buhindurwa n'umugabo nk'uko benshi babivuga, ahubwo we ahamya ko ari Imana.
Kuri yemera uretse n'umugabo we, nta n'undi muntu wigeze amuhindurira ubuzima ahubwo ni Imana yabikoze ibinyujije muri abo bantu barimo n'umugabo we afata nk'umugisha kuri we, gusa ahamya ko n'iyo badahura bwari guhinduka kubera Imana.
Ati "Ngewe ntabwo ubuzima bwange bwahinduwe n'umugabo, ubuzima bwange bwahinduwe n'Imana... Ari mu bikoresho Imana yakoresheje. Ngewe nasenze Imana, ntabwo nasenze umugabo kandi Imana ikorera mu bantu.
"Yakoreye mu mugabo wange, yakoreye no mu bandi bantu barimo na musaza wange...Ntekereza ko abantu bazi ibyo guteretana, ntabwo uhura n'umuntu uyu munsi ngo utangire guhita umuha urutonde rw'ibibazo byawe."
Umunsi Isimbi ahura n'umugabo we...
Isimbi yahishuye ko ari umuntu wabaye mu buzima bugoye cyane, abifatanya no kurera wenyine umwana we w'umuhungu kugera aho byageze akugarizwa n'ubukene bukabije aho uwari umukozi we yatangiye kujya aba ari we utanga amafaranga yo guhaha ibyo kurya.
Yavuze ko hari igihe cyageze ubwo abanyeshuri bari bagiye gusubira ku ishuri, ariko igihe kigera nta mafaranga y'ishuri afite yiyemeza kwandikira ikigo umwana we yigagaho abamenyesha ko umwana atazagaruka kuhiga.
Icyo gihe yari yafashe umwanzuro ko agiye kumvikana na Nyir'inzu akamusigira ibikoresho bye yari afite mu nzu kugira ngo yiyishyure umwenda w'ubukode yari amubereyemo ubundi we asubire mu cyaro guhinga, ndetse icyo gihe yari yamaze kubiteguza Mama we ko agiye kugaruka.
Ati "Hari igihe cyageze abana bari buge ku ishuri mu kwa Mbere, mbona nta hantu amafaranga y'ishuri ari buve, mbona inzu y'abandi nari nyigezemo igihe kinini, kurya ni ikibazo! Mpamagara umukecuru wanjye ndamubwira 'ndashaka kuza' mu cyaro.
"Narabaraga nkabona ibikoresho mfite mu nzu n'ubundi Nyir'inzu nabigumana kubera amafaranga mufitiye, nta na kimwe ndi bukuremo...Nandikiye ubutumwa ku ishuri umwana yigagaho ndababwira 'umwana ntabwo aza ku ishuri."
Yakomeje avuga ko icyo gihe yari yamaze kwemeza ko uwo mwaka umwana atazajya ku ishuri, yagiye kubona abona musaza we amwoherereje amafaranga yishyurira umwana ishuri.
Yavuze ko muri icyo cyumweru ibyo byose byabereyemo, ni nacyo yahuriyemo n'umugabo we baramenyana kugera ubwo bakundanye birangira babanye nk'umugore n'umugabo kugera magingo aya.
Isimbi Model yavuze ko Imana ariyo yamuhinduriye ubuzima ibinyujije mu mugabo we
Isimbi yahishuye ko yahuye n'umugabo we yari amaze iminsi mu bibazo by'ingutu

