Nk’uko byatangajwe na radiyo ya COPE, guhera mu mwaka utaha w’imikino, buri mutoza azajya ahabwa amahirwe yo kuvuguruza icyemezo cy’umusifuzi bifashishije VAR, inshuro ebyiri mu mukino. Mu gihe ubusabe bwe bugaragaje ko koko habayeho kwibeshya, azagumana uburenganzira bwo kongera kuvuguruza umusifuzi. Ariko, nibigaragara ko icyemezo cy’umusifuzi cyari cyo, nta yindi nshuro azemererwa kongera kuvuguruza muri uwo mukino.
Iri vugurura rije nyuma y’umwaka w’imikino waranzwe n’impaka ndende, cyane cyane nyuma y’uko ikipe ya Real Madrid ibicishije mu bitangazamakuru byayo yakunze kunenga imisifurire, ibintu byanatumye ishyirahamwe ry’abasifuzi ribajyana mu nkiko.
Abasesenguzi bavuga ko iri hinduka rizatanga umucyo ku byemezo bifatwa, rikagabanya amakimbirane, ndetse rikongera icyizere ku mikorere ya VAR, haba ku batoza, abakinnyi ndetse n’abafana.
Abatoza bazaba bemerewe kuvuguruza ibyemezo by'abasifuzi inshuro 2 mu mukino
Mu mwaka w'imikino ushize, abasifuzi ntabwo bavuzweho rumwe ku byemezo bagiye bafata
