Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo "How We Roll" yakoranye na Chris Brown, yavuze ko yishimira cyane urugendo umugabo we yagize muri siporo ndetse anamwita umuntu mwiza kurusha abandi yamaze kubona mu buzima bwe.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Ciara yagize ati:“Buri gihe nterwa ishema nawe. Ni umugisha gukomezanya nawe muri uru rugendo. Uri imwe mu mpamvu zikomeye zintera imbaraga no gukomeza kwizera.”
Ni nyuma yuko Russell Wilson, yari yatangaje icyemezo cyo gusezera muri NFL abinyujije mu mashusho yashyize kuri Instagram, aho yashimiye abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwe rw’umwuga rwamaze imyaka isaga 14.
Ciara yashimiye umugabo wasezeye ku mwuga yari amazemo igihe
Nubwo yasezeye gukina, Russell ntabwo azava mu isi ya siporo kuko yamaze gutangaza ko agiye gukorana na CBS Sports nk’umusesenguzi wa siporo.
Uyu mukinnyi wigeze kwegukana igikombe cya Super Bowl ari mu ikipe ya Seattle Seahawks, na we yashimiye umugore we Ciara avuga ko yamubereye umugisha ukomeye mu buzima bwe ndetse no mu rugendo rwa siporo.
Yagize ati:“Warakoze Ciara kuba warabaye umugisha ukomeye nabonye mu buzima bwanjye. Uri inshuti yanjye ya hafi ndetse n’umufatanyabikorwa wanjye muri byose. Uru rugendo ntirwari kuba rwiza iyo utabamo.”
Urukundo rwa Ciara na Russell Wilson rwatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2015 nyuma yo kugaragara kenshi bari kumwe, harimo no ku mukino w’ikipe ya Seattle Mariners wabereye i Seattle, mbere y’uko nyuma y’igihe gito bemeza ko bari mu rukundo koko.
Russell na Ciara bafitanye abana batatu
