Icyatumaga album ya Rumaga idasohoka cyakemutse

Icyatumaga album ya Rumaga idasohoka cyakemutse

 Jun 1, 2024 - 11:45

Nyuma y’uko umusizi Junior Rumaga ateguje abantu album yise ‘Era’ yagombaga kujya hanze muri Gicurasi 2024, ariko bikarangira itagiye hanze, yatangaje ko ikibazo cyari cyavutse ku rubuga banyuzaho ibihangano byabo cyamaze gukemuka.

Iyi album yise ikaba yari yarategujwe abantu ko izajya hanze tariki 17 Gicurasi 2024, ariko igihe kiza kugera ntiyajya hanze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Junior Rumaga yavuze ko bahuye n’ikibazo cy’abantu binjiriye urubuga rwabo rwa Siga Rwanda basanzwe banyuzaho imizingo yabo n’ibindi bihangano bitandukanye, bituma habaho gutinda gusohoka kwa album yari yabateguje ku gihe kandi yari yararangiye gukorwa ibitse.

Yavuze ko bakomeje gukora uko bashoboye ngo babe bagarura uru rubuga mu maboko yabo, ku bw’amahirwe birakunda ubu bakaba bari kugerageza gusubiza ibintu ku murongo kugira ngo abari basanzwe barukoresha nk’isomero bongere barukoreshe nk’ibisanzwe.

Nubwo bitaratungana neza 100%, ariko ibisabwa byose ngo album ibe yajya hanze byo byamaze gutungana, ari yo mpamvu avuga ko mu minsi mike cyane arayishyira hanze.

Ni umuzingo ugizwe n’ibisigo 12, harimo 10  yakoranye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Kenny Sol, Kivumbi King, Papa Sava, Clapton Kibonge, Bahali Ruth, Sarada Poets, Bill Ruzima, Dusenge Clenia, Isamael Mwanafunzi, Iriza ndetse n’ibindi bisigo bibiri yakoze wenyine.

Junior Rumaga yavuze ko imbogamizi zatumye album idasohokera ku gihe, zamaze gukemuka