Ibyo wamenya ku irushanwa ritangaje ribera muri Finland

Ibyo wamenya ku irushanwa ritangaje ribera muri Finland

 Nov 23, 2025 - 11:44

Buri mwaka, Finland ikurura abantu benshi baturutse impande zose z’isi mu marushanwa yihariye azwi nka “Wife Carrying World Championships”, aho abagabo bagomba gutwara abagore babo ku rutugu bakanyura mu nzira zigoye cyane zirimo amazi, ibyondo n’ibindi bisaba ingufu.

Aya marushanwa yatangijwe nk’imyidagaduro ariko ubu yaramamaye ku rwego mpuzamahanga, akurura abitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n’abafana benshi bishimiye ubutwari n’ubuhanga bwo gutwara abagore babo.

Abatsinze bahabwa ibihembo birimo amafaranga, ibinyobwa by’icyo gihugu, ndetse rimwe na rimwe n’abagore bashya bishingiye ku mategeko y’amarushanwa.

Si ibyo gusa, aya marushanwa kandi afasha guteza imbere ubukerarugendo bwa Finland, kuko ba mukerarugendo baza kureba abashakanye banyura mu mbogamizi bitangaje, banishimira ibirori byuzuyemo umuziki, imbyino n’ibiryo gakondo.

Ni igikorwa kidasanzwe cyerekana imbaraga, ubuhanga, n’ubucuti mpuzamahanga.

Irushanwa ritangaje ribera muri Finland