Nubwo byatangiye kuvugwa cyane none, gusa ni kenshi byagiye bihwihwiswa, icyakora kugeza ubu nta kimenyetso gifatika cyari cyarabonetse dore na Cadette iyo yabibazwagaho yabyamaganiraga kure.
Cadette yaciye amarenga yo gushimangira urukundo rwe n'uyu musore nyuma yo gusangiza abantu amashusho ari kumwe n'uyu musore ubona bari kugirana ibihe byiza, ubwo Miss Cadette yizihizaga isabukuru y'amavuko mu minsi ishize.
Ubusanzwe uyu musore avuka muri Iraq gusa asanzwe atuye mu Rwanda, ari naho akorera ibikorwa bye bya buri munsi byo gufata no gutunganya amashusho.
Ibi bikorwa byo gufata no gutunganya amashusho no gukora filime muri rusange, abikora binyuze muri sosiyete yashinze yitwa 'Premium Cut Production'.
Kugeza ubu nta makuru ahagije ari hanze yerekeye ubuzima bw'uyu musore, gusa amaze imyaka irenga 10 akora ibikorwa byo gufata no gutunganya amashusho akorera muri Afurika yo hagati, i Burayi ndetse no muri Afurika y'i Burasirazuba.
Amaze kuyobora ibiganiro birenga 100 bya televiziyo, afata amashusho ya filime zirenga 50 ndetse n'amashusho yerekeye ubucuruzi, atunganya filime mbarankuru zirenga 50 (documentaries).
Yagiye akorana n'ibitangazamakuru bitandukanye kandi bikomeye ku Isi nka Al Jazeera, TRT, UTV Iraq ndetse n'ibindi bigo bya Leta bitandukanye.
Kuri ubu uyu musore uri gukorera mu Rwanda cyane muri iyi minsi, ari gukorana n'ibigo bitandukanye birimo Minisitiri ya Siporo n'ibindi.
Miss Cadette aravugwa mu rukundo na Mushtag Ibrahim wo muri Iraq


