Umucamanza ushinzwe dosiye yavuze ko habonetse ibimenyetso bifatika byerekana ibyaha bya gukoresha nabi umutungo, imicungire mibi, ndetse no gukora inyandiko z’ibaruramari z’inyiganano, byose bifitanye isano n’ubwishyu bwa miliyoni 15 z’amayero bwahawe Atlético Madrid.
Aya mafaranga ngo yishyuwe hagamijwe guhagarika Atlético kugira ngo itazarega FC Barcelona kuba yaravuganye na Griezmann akiri mu masezerano yayo.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu 2018 iperereza ryagaragaje ibikorwa bidasobanutse mu isoko rya Malcom, aho hatanzwe amafaranga y’ikirenga agera kuri miliyoni 10 z’amayero ku kigo cy’umuhuza, bikekwa ko ari uburyo bwo gukura amafaranga mu isanduku y’ikipe mu buryo butemewe.
Ubu, dosiye zombi, iya Griezmann na Malcom zashyizwe mu rwego rumwe, mu gihe abari bayoboye Barça icyo gihe bashobora kongera kwitaba urukiko mu minsi iri imbere.
Barcelona ikomeje guhura n'ibibazo byasizwe n'uwahoze ari umuyobozi wayo
Antoine Griezmann yiyongereye ku bibazo Barcelona ifite
