FIFA yemeje igihembo gikomeye ku gihugu kizegukana igikombe cy'isi 2026

FIFA yemeje igihembo gikomeye ku gihugu kizegukana igikombe cy'isi 2026

 Dec 17, 2025 - 22:44

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyize hanze ingano y'amafaranga azahabwa igihugu kizitwara neza kikegukana Igikombe cy’Isi cya 2026, yemeza ko igihembo kikubye hafi kabiri.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FIFA (FIFA Council) yabereye Doha, muri Qatar, ku wa Gatatu, aho hafashwe imyanzuro itandukanye ijyanye n’imitegurire n’iterambere ry’amarushanwa ya FIFA.

Nk’uko byemejwe n’iri shyirahamwe, amafaranga yose azatangwa nk’ibihembo ku bihugu bizitabira Kombe ry’Isi 2026 azagera ku madorari ya Amerika miliyoni 727, ndetse aya mafaranga yiyongereyeho 50% ugereranyije n’ayatanzwe mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

FIFA yatangaje ko iri zamuka ry’ibihembo rigamije guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi hose, gufasha amakipe n’amashyirahamwe y’ibihugu, ndetse no guha agaciro uruhare rw’abakinnyi n’abafana mu iterambere ry’uyu mukino ukunzwe n’abantu benshi ku Isi.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari amateka mashya, kuko kizitabirwa n’amakipe 48, kikazabera mu bihugu bitatu ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba rinini kurushaho haba ku mubare w’amakipe, imikino n’inyungu z’ubukungu.