Fela Kuti agiye guhabwa igihembo na Grammy nyuma y'imyaka 29 yitabye Imana

Fela Kuti agiye guhabwa igihembo na Grammy nyuma y'imyaka 29 yitabye Imana

 Dec 21, 2025 - 13:03

Abategura ibihembo bya Grammy, binyuze mu Ishyirahamwe rya Recording Academy, batangaje urutonde rw’abahanzi bazahabwa ibihembo by’icyubahiro byihariye 10 bizwi nka “2026 Special Merit Awards Honorees", Muri abo bahanzi harimo na Fela Anikulapo Kuti, umunyabigwi wo muri Nigeria washinze injyana ya Afrobeat.

Fela Kuti azahabwa igihembo cya Lifetime Achievement Award, gihabwa abahanzi bagize uruhare rukomeye kandi rurerure mu iterambere ry’umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Iki gihembo giteganyijwe gutangwa ku mugaragaro ku wa 31 Mutarama 2026.

Fela Kuti yari umuhanzi w’umwimerere, umwanditsi n’utunganya umuziki ndetse akaba n’umunyapolitiki uharanira impinduka.

Mu myaka ya 1960, yashinze injyana ya Afrobeat ayishingira ku kuvanga funk, jazz, salsa, calypso n’injyana gakondo zo muri Nigeria.

Umuziki we ntiwari uwo kwidagadura gusa, ahubwo wari n’intwaro yo kunenga akarengane, ruswa n’igitugu.

Uruhare rwa Fela Kuti rwagize ingaruka zikomeye ku muziki wo muri Afurika no ku isi yose, kuko Afrobeat ye yabaye ishingiro rya Afrobeats yo muri iki gihe, ikagira uruhare runini mu guhindura isura y’umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Abahanzi bakomeye ku isi nka Beyoncé, Paul McCartney na Thom Yorke bagiye bagaragaza ko bahiriwe cyane n’umurage we.

Nubwo Fela Kuti yitabye Imana mu 1997, izina n’umurage we bikomeje kubaho binyuze mu muziki we, umuryango we, ndetse n’ahantu ndangamateka nka Kalakuta Museum na New Afrika Shrine, bikomeje kuba isoko y’umuco n’amateka ya Afrobeat.

Iki gihembo cya Grammy ni ikimenyetso gikomeye cyo guha agaciro no gushimira umuhanzi wagize uruhare rudasibangana mu guhindura amateka y’umuziki ku isi, Fela Kuti, akomeje kubaho mu mitima ya benshi binyuze mu njyana n’ubutumwa bye.

Fela Kuti agiye guhabwa igihembo na Grammy nyuma y'imyaka 29 yitabye Imana