FC Barcelona yisubiyeho! Urugendo rwo mu Buyapani rwasubukuwe

FC Barcelona yisubiyeho! Urugendo rwo mu Buyapani rwasubukuwe

 Jul 24, 2025 - 15:47

Mu mpinduka zidasanzwe, ikipe ya FC Barcelona yongeye guhindura gahunda nyuma y’uko yari yatangaje ko isubitse urugendo rwayo rwo gukina imikino ya gicuti muri Aziya. Ubu, amakuru aravuga ko iyi kipe igiye kwerekeza mu Buyapani, aho izakina umukino wayo wa mbere wa gicuti n’ikipe ya Vissel Kobe ku Cyumweru.

Nk’uko bitangazwa na Jijantes FC, nta gihindutse, ikipe izahaguruka mu masaha make, nubwo bitaramenyekana neza niba izagenda nijoro cyangwa mu gitondo cyo ku wa gatanu.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi w'ejo, FC Barcelona yari yatangaje ko isubitse umukino wari uteganyijwe kubera ko abawuteguye batubahirije amasezerano.

Gusa byose byahinduye isura ku munota wa nyuma, ubwo sosiyete y’Abayapani Rakuten, yahoze ari umuterankunga mukuru wa FC Barcelona, yinjiraga mu kibazo igatangira gutanga inkunga y’ibijyanye n’ubwikorezi(transport) n’ibindi bikenewe kugira ngo umukino ubashe kuba, ari na byo byatumye urugendo rushyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe mbere.

Barça yari yatangiye gushaka indi kipe yo mu rwego rwo hasi muri Catalonia bakina umukino wa gicuti, mu gihe byari bimaze kugaragara ko urugendo rwa Aziya rutakibaye. Ariko nyuma y'uko ikibazo gukemutse, umutoza Hansi Flick agomba gutangaza urutonde rw’abakinnyi azajyana muri Aziya, aho biteganyijwe ko azajyana abakinnyi 26 barimo n’abato bo muri La Masia.

Barça ikomeje urugendo rwo kwiyubaka no gutegura umwaka mushya w’imikino, mu gihe abakunzi b’iyi kipe bafite amatsiko menshi yo kureba ibiri bukorwe n’uyu mutoza n’abakinnyi bazinjizwa muri iyi kipe.