Igisirikare cya Congo-Kinshasa FARDC cyiratangaza ko nyuma y'igihe mu mirwano n'umutwe wa M23, babashije kwigarurira ibice bigari muri Teritwari ya Rutshuru nubwo batatangaje ibyo bice.
Mu itangazo FARDC yashyize hanze, yavuze ko yabashije kubohoza ibice byinshi n'imijyi myinshi muri Teritwari ya Rutshuru no mu bice bihegereye byahoze bigenzurwa M23.
FRDC ikomeza ivuga ko iyo ntsinzi ikomeye ari igihamya cy'uko bihaye intego yo kugarura umutekano mu burasirazuba bw'Igihugu cyabo.
Muri iri tangazo kandi, bemeza ko batazahagarara ahubwo ko bazakomeza gukora uko bashoboye bakabohoza n'ibindi bice byose M23 igenzura ndetse bakabungabunga umutekano wose w'abaturage.
Guhera mu 2022 M23 igenzura ibice bigari muri Teritwari za Rutshuru, Masisi, Lubero na Nyarugongo, aho Leta ya Congo-Kinshasa yakomeje kwanga ibiganiro by'amahoro byo guhagarika intambara.
