Ese Nigeria irigiza nkana? Inkuru yo gutsindwa na DR Congo yakurikiwe n'ibirego by'amarozi!

Ese Nigeria irigiza nkana? Inkuru yo gutsindwa na DR Congo yakurikiwe n'ibirego by'amarozi!

 Nov 17, 2025 - 16:17

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’igihugu ya Nigeria, Eric Chelle, yatangaje amagambo yateje impaka nyuma yo gutsindwa na DR Congo mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, aho yashinje iyi kipe gukoresha uburozi mu gihe cyo gutera ya penaliti.

Uyu mukino wabaye ku munsi w’ejo warangiye amakipe yombi anganya 1-1 mu minota 90 ndetse no mu minota 30 y’inyongera, bituma hifashishwa penaliti. DR Congo isezerera Nigeria kuri penaliti 4-3, ikomeza urugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza muri iyo mikino izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexico.

Nyuma y’umukino, Chelle yavuze ko hari umuntu wo mu ikipe ya DR Congo wakoreshaga ibikorwa bimeze nk’uburozi, ibintu avuga ko byagize uruhare mu gutsindwa kwa Super Eagles.

Yagize ati:“Mu gihe cya penaliti, hari umusore wo mu ikipe ya DR Congo wakoraga ubupgumu buri kanya. Ni yo mpamvu nabonaga ibintu bitagenda neza kandi byanteye impungenge."

Umutoza Chelle yavuze ko ibyo bikorwa byamuteye guterana amagambo no kwinjira mu mvururu hanze y'ikibuga, mu gihe we yavugaga ko yari ahagaze ku mahame y’umukino uciye mu mucyo.

Ibi birego byahise bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babifata nk’uburyo bwo gushakira impamvu aho zitari, mu gihe abandi bashyigikira ko hakwiye gukorwa iperereza ku mikorere y’amakipe mu gihe cy’imikino ikomeye.

Kugeza ubu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ntiragira icyo ritangaza ku birego by’uyu mutoza, mu gihe abakunzi b’umupira bakomeje gutega amaso ibizakurikiraho.

DR Congo yo ikomeje kwishimira intsinzi yatumye ikomeza icyizere cyo kugaruka mu gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka myinshi.

Eric Chelle yashinje Congo gukoresha amarozi mu mukino batsinzwemo

Nigeria yasezerewe mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2026