Diamond Platnumz yavuze impamvu akunda umwana wa Tanasha Donna kurusha abandi

Diamond Platnumz yavuze impamvu akunda umwana wa Tanasha Donna kurusha abandi

 Nov 7, 2023 - 02:26

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, yavuze ko akunda umwana yabyaranye na Donna Tanasha kurusha abandi yabyaranye n'abandi bagore barimo Zari, na Mobetto.

Diamond Platnumz aherutse kubazwa n’abanyamakuru bo muri Kenya ibyerekeye abana be, avuga ko bose babana na ba nyina. Yavuze kandi ko amarana nabo igihe cyose abishoboye.
Umwe mu banyamakuru yamubajije Diamond umwana akunda kurusha abandi, mu bana be.

Diamond Platnumz avuga ko akunda cyane umwana we w'umuherezi

Diamond yavuze ko afata abana be bose kimwe, ariko yemera ko amarana igihe kinini na Naseeb Junior kuko ari we muto muri bo.

Undi munyamakuru yabajije Diamond umubano we n'umukunzi wa Zari Hassan wahize ari umukunzi we, Shakib Cham. Diamond yavuze ko afitanye umubano mwiza na Cham, kandi ko bombi biyemeje kuba intangarugero ku bana babo.

Diamond Platnumz avuga ko akunda abana be kimwe

Basoza, umunyamakuru yabajije Diamond uburyo yashoboye gukomeza umubano mwiza n’abagore banubyariye we ari bo Zari Hassan na Tanasha Donna. Diamond yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugiha umwanya abana be, kabone niyo yaba ahuze.