Davido yatangiye gucacura Abanya-Nigeria

Davido yatangiye gucacura Abanya-Nigeria

 Nov 26, 2024 - 11:21

Nyuma y'uko Abanya-Nigeria bibasiye Davido bamushinja ko yasebeje igihugu cyabo avuga ko ukukene buca ibintu, kuri ubu yagaragaje uburyo ari abanyabwenge mu nzego zitandukanye muri Amerika, bakaba batanga n'ibiterezo byubaka.

Mu minsi mike ishize, nibwo umuhanzi wo muri Nigeria yarimo avugirizwa induru ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane muri Nigeria nyuma yo gukangurira Abanya-Nigeria baba muri Amerika kutagaruka iwabo. 

Ubwo yari mu kiganiro "The Big Homies House podcast" yatangaje ko ubukungu bwa Nigeria butifashe neza, bityo Abanya-Nigeria baba muri Amerika bashakaga kugaruka mu gihugu babyihorera bakongera bakabitekerezaho.

Aya magambo yatangaje byatumye abantu benshi bamwibasira bagaragaza ko ibyo yakoze ari ugusebya Igihugu cye akwiriye gusubira mu itangazamakuru akavuguruza ibyo yatangaje.

Kuri iyi nshuro, yagarutse yaciye bugufi yerekana uburyo abanya-Ngeria baba muri Amerika ari ibihangage mu ngeri zitandukanye, ndetse ko batanga n'ibiterezo byubaka.

Yagaragaje ko nk'umubare w'abaganga beza bari muri Amerika, bakomoka muri Nigeria. Yongeyeho ko Abanyafurika bari muri Amerika, batanga umusanzu wihariye cyane cyane mu myidagaduro.

Ati " Abaganga beza muri Amerika ni abo muri Nigeria. Ushobora kubishaka wabibona. Yewe no muri label mbamo ya Sony Music Abanyafurika nibo batanga ibiterezo byiza. Imitekerereze yacu iri ku rwego rwo hejuru."

Yunzemo ati "Netflix na Amazon Prime baza muri Afurika kuhashaka ibitekerezo.Kandi ubu ngubu iyo ugiye kuri Netflix, muri fillime 10 zikunzwe usangamo ebyiri zo muri Nigeria. Munyizere Afurika ifite buri kimwe".