Davido arashimangira ko urumogi atari ikiyobyabwenge gikomeye

Davido arashimangira ko urumogi atari ikiyobyabwenge gikomeye

 Dec 5, 2024 - 09:03

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido akomeje guterwa amabuye kubera ubukangurambaga arimo bwo kurwanya ibiyobyabwenge kandi we anywa urumugi, ariko nawe akemeza ko urumogi nta kibazo cyarwo.

David Adeleke amazina nyakuri ya Davido, aremeza ko kuba anywa urumogi nta kibazo kirimo cyane kuko atari ikiyobyabwenge gikomeye nk'ibindi.

Ku bwa Davido yemeza ko kubera ko urumogi atari ikiyobyabwenge gikomeye, atagakwiye guterwa amabuye kuko ari mu bakangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro 'Morning Hustle' kinyura ku muyoboro wa YouTube witwa 'The Morning Hustle', aho yavuze ko buri gihe yumva abantu bamutera ambuye ko akangurira abantu kureka ibyamunaniye.

Ati "Muri uyu mwaka ndi gutanga ubufasha bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ntabwo ngewe mbona ko urumogi ari ikiyobyabwenge gikomeye. Abantu baravuga ngo nywa urumogi, ariko ntabwo ndubona nk'ikiyobyabwenge gikomeye."

Icyakora nubwo Davido yaterwa amabuye kuri iyi ngingo, ariko mu bihugu byinshi ntabwo bafata urumogi nk'ikiyobyabwenge, dore ko mwenewabo Burna Boy we yanze kujya kuririmba i Dubai kuko bamwangiye ko yazanywera yo urumogi.

Davido arashimangira ko urumogi atari ikiyobyabwenge gikomeye