Ibi yatangaje abinyujije kuri Instagram ye mu butumwa bumara amasaha 24 (Story), aho yifashishije indirimbo ya Bruce Melodie yitwa 'Turaberanye' agaragaza ko akumbuye Bruce Melodie aririmba atyo.
Yagize ati "Nkumbuye uyu Bruce Melodie."
Turaberanye ni indirimbo y'urukundo Bruce Melodie yashyize hanze mu 2016, ikaba imwe mu zakoze ku mitima ya benshi bijyanye n'amagambo ayigize ndetse n'uburyo yayiririmbye mu ijwi rituje.
Si Coach Gael gusa ugaragaje ko akumbuye Bruce Melodie aririmba indirimbo z'urukundo kandi zituje, kuko usanga benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ari wo mwimerere we kandi ko atagakwiye kubicikaho gutyo gusa kuko hari benshi babimukundiye.
Icyakora Bruce Melodie we siko abibona, kuko kuri ubu icyo ashyize imbere ni ugukora umuziki uri ku rwego Mpuzamahanga.
Ibi abigaragariza kuri album ye aherutse gushyira hanze yise 'Colorfull generation', iriho indirimbo ziganjemo uruirimi rw'icyongereza dore ko yanayihurijeho abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika.
Zimwe mu ndirimbo z'urukundo Bruce Melodie yaririmbye zikigaruria imitima ya benshi harimo Ntujya unkinisha, Ntundize, Ntujya uhinduka, Complete me, Turaberanye n'izindi.
Coach Gael yagaragaje ko akumbuye Bruce Melodie aririmba indirimbo z'urukundo
