Cardi B yongeye kwitaba urukiko

Cardi B yongeye kwitaba urukiko

 Aug 26, 2025 - 21:06

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025, umuraperikazi Cardi B yongeye kwitaba urukiko ku munsi wa kabiri w'urubanza aregwamo gukubita uwitwa 'Emani Ellis'.

Ku munsi w'ejo ku wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, nibwo urubanza rwatangiye aho uyu Emani Ellis ubusanzwe ukora akazi ko gucunga umutekano, yavuze ko yakubiswe na Cardi B ubwo bahuraga muri Gashyantare 2018 atwite imfura ye.

Uyu mugabo yavuze ko icyo gihe bari bahuriye ku biro by'ahitwa 'OB-GYN', ubwo yabonaga Cardi B asohotse muri esanseri (Elevator) akimukubita amaso biramurenga arasakuza kubera ibyishimo.

Yavuze ko Cardi B atishimiye uburyo yamubonye agasakuza amuteza abantu ahita amukubita urushyi mu maso ndetse ategeka umurinzi we kumwicaza hasi.

Icyakora Cardi B we yireguye avuga ko Emani Ellis yashakaga kumufata amashusho nta burenganzira amuhaye ndetse biramubabaza cyane kurusha Cardi B, ashimangira ko we atigeze amukoraho ngo amukubite.

Uyu Ellis avuga ko ibyo Cardi B yamukoreye byamwangije amarangamutima, bimutera ubukene kubera amafaranga yatakaje yivuza harimo n'ayo yari yarizigamye.

Yasabye urukiko ko Cardi B yamuha indishyi y'akababaro ndetse akamuriha ibyangiritse byose mu gihe yivuzaga, kongeraho amafaranga yakoresheje yivuza.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo urubanza rwakomeje, aho Cardi B aza gukomeza kwiregura.