Cardi B yavuze se w'umwana atwite

Cardi B yavuze se w'umwana atwite

 Aug 3, 2024 - 12:24

Umuraperikazi Cardi B yahishuye ko umugabo ari gusaba gatanya ari we se w'umwana wa Gatatu atwite.

Belcalis Marlenis Cephus wamenyekanye muziki nk'umuraperi Cardi B, yemeje ko umuraperi Offset wari umuga6we akaba ari kumwaka gatanya ari we se w'umwana wa Gatatu atwite.

Ni mu gihe abantu benshi bibazaga niba umuraperikazi Cardi B inda atwite ari iya Offset kandi ari gusaba gatanya, aho bamwe bavugaga ko iyo nda atari iye, bikaba biri no mu mpamvu zatumye yaka gatanya, nyamara yabiteye utwatsi.

Nk'uko TMZ yabitangaje, yavuze ko mu mpapuro z'ikirego Cardi B yatanze asaba gatanya yasabye ko nubwo batandukana, ariko Offset agomba kujya amuha indezo y'abana bose babiri bareraga kongeraho n'undi atwite.

Nubwo Cardi B ari kwaka indezo y'abana batatu, gusa birazwi ko muri babiri bari bafitanye umwe ari we wa Offset yakongeraho uwo atwite bakaba babiri kuko undi Cardi B yamubyaranye n'undi mugabo.

Cardi B na Offset bakaba bari bamaranye imyaka irindwi, dore ko bashyingiranwe mu 2017, nubwo nyuma mu rugo rwabo hakomeje kuzamo bomboribombori bigatuma Cardi B asaba gatanya bwa mbere ntibikunde ariko bikaba byararangiye mu Cyumweru gishize yongeye gushyikiriza Urukiko impapuro za gatanya.