Cardi B yaba yisubiyeho ku mwanzuro yari yafashe ugashengura abafana?

Cardi B yaba yisubiyeho ku mwanzuro yari yafashe ugashengura abafana?

 May 16, 2024 - 10:34

Impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga hibazwa niba umuhanzikazi Cardi B yisubiyeho ku butumwa yari yatangaje ko atagishyize hanze album yari yijeje abantu, nyuma akaza gusiba ubu butumwa.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo umuhanzikazi Cardi B yanyuze ku rukuta rwe rwa X, atangaza ubutumwa bwashenguye abantu cyane cyane abafana be, avuga ko atakibahaye album yabemereye ko igomba kujya hanze muri uyu mwaka, avuga ko nawe agomba kubanza kuruhuka, agatembera ndetse akaryoherwa n’iyi mpeshyi y’uyu mwaka.

Ni ubutumwa yanditse bugira buti “Uyu mwaka nta album ihari. Simbyitayeho, ndimo kuruhuka uyu mwaka, ngomba gutembera nkaryoherwa n’impeshyi yange.”

Ni ubutumwa bwatunguye cyane abafana be ndetse ntibatinda kumugaragariza ko babajwe cyane no kuba abatengushye, bamwibutsa ko imyaka irindwi ishize nta album arongera kubaha yari ihagije kuba yabaha indi album.

Gusa Cardi B akimara gusoma ibitekerezo bigaragaza agahinda yateye abafana be, yaje guhita afata umwanzuro wo gusiba ubu butumwa ako kanya, byongera gushyira abantu mu rujijo hibazwa niba yaba yumvise agahinda k’abafana akaba ahinduye umwanzuro ukomeye yari yafashe.