CAF yanyujije akanyafu kuri Samuel Eto’o 

CAF yanyujije akanyafu kuri Samuel Eto’o 

 Jan 15, 2026 - 20:56

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryafatiye ibihano bikomeye Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, nyuma y’imyitwarire idakwiye yagaragaje mu mukino wa kimwe cya kane cy’irangiza (1/4) cya AFCON wahuje Cameroun na Morocco, warangiye Morocco itsinze ibitego 2–0.

Eto’o yahanishijwe kutitabira imikino ine yemewe na CAF ndetse n’ihazabu ya Amadolari ya Amerika ibihumbi 20. 

Ibi bihano byatanzwe nyuma y’uko CAF igaragaje ko Eto’o yagaragaje uburakari bukabije ku byemezo by’abasifuzi, aho yanabikoreye imbere ya Perezida wa CAF, Patrice Motsepe.

Si ibyo gusa, kuko uyu mukino waranzwe n’imvururu n’imirwano hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi, ibintu CAF yavuze ko byabangamiye isura nziza y’irushanwa. Ibi byatumye hatangizwa iperereza ryimbitse ku myitwarire y’abakinnyi n’abandi bayobozi bagize uruhare muri izo mvururu.

Ku ruhande rwa FECAFOOT, abayobozi b’iri shyirahamwe batangaje ko batemera iki cyemezo cya CAF, bavuga ko kitubahirije amahame y’ubutabera. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, 

FECAFOOT yavuze iti:"Uburyo bwihuse iki cyemezo cyafatiwemo butera impungenge ku bijyanye n’uko amahame y’ubutabera bw’ibihano yubahirizwa."

FECAFOOT yanongeyeho ko izajuririra ibi bihano kandi ikomeza gushyigikira Perezida wayo Samuel Eto’o, ivuga ko yifuza ko ikibazo cye cyasuzumwa mu mucyo no mu butabera.

Ibi bihano byaje mu gihe AFCON ikomeje gukurura amaso ya benshi ku mugabane wa Afurika, aho imyitwarire y’abayobozi n’abakinnyi igomba kuba icyitegererezo. Ni mu gihe kandi urubanza rwa Samuel Eto’o rushobora kuba ikigeragezo gikomeye ku miyoborere n’ubutabera muri ruhago nyafurika.