Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada

Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada

 Jun 18, 2024 - 15:33

Umuhanzi Bruce Melodie ukomeje kuzenguruka u Burayi n’America akora ibitaramo bitandukanye muri uyu mwaka, kuri ubu yatangaje ko muri Nzeli afite ibindi bizazenguruka imijyi itandukanye yo muri Canada.

Ni ibitaramo yise ‘Bruce Melodie Canada Tour 2024’ bizatangira kuva tariki 28 Nzeli 2024 kugeza 19 Ukwakira 2024 nk’uko bigaragara.

Ibi bitaramo bikaba bizazenguruka imijyi ine yo muri iki gihugu ariyo Montreal, Edmonton, Ottawa na Tronto.

Ibi bitaramo bije bikurikira icyo aherutse gukorera mu Bwongereza ari kumwe na Element ndetse n’ikindi ari kwitegura kizabera mu mujyi wa Bruxcelles mu Bubiligi tariki ya 6 Nyakanga 2024, aho azaba ari kumwe na Dj Marnauld.

Bruce Melodie akaba akomeje kugaragaza ko uyu mwaka afitemo akazi kenshi k’ibitaramo cyane cyane byiganjemo ibyo hanze nk’uko aherutse kubitangaza.