Beyonce yasubije abavuga ko album ye itakunzwe

Beyonce yasubije abavuga ko album ye itakunzwe

 Jun 21, 2024 - 12:27

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Pop, Beyonce, yasubije abavuga ko album ye yise ‘Cowboy Carter’ aherutse gushyira hanze ko itigeze ikindwa, avuga aho ageze ubu atagishishikajwe no gucuruza ibihangano bye cyane no kuba yayobora intonde zitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Hollywood Reporter, Beyonce yavuze ko hari igihe cyageze agakora umuziki ashishikajwe cyane no kugurisha ibihangano bye ku bwinshi ndetse kumva ko ayoboye intonde nyinshi akumva aribyo bimushimishije cyane mu buzima.

Gusa avuga ko ubu atari ko bikimeze ngo abe yakora umuziki ahanze amaso abazumva indirimbo ze ndetse ko adashobora gucibwa intege n’ibyo abantu bavuga cyangwa se kuba ibihangano bye bitumviswe n’abantu benshi.

Ati “Hari igihe cyageze mu buzima bwanjye nkajya nshimishwa n’uko ibihangano byacurujwe.

Iyo wamaze kwisobanukirwa, ububabare bwawe, iterambere ryawe n’inzozi zawe mu buhanzi bwawe, ntushobora kongera gusubira inyuma.”

Ibi abitangaje mu gihe mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga byavugwaga ko album ye yashyize hanze muri Werurwe 2024, yise ‘Cowboy Carter’ itigeze ikundwa cyane ndetse itigeze inavugwa cyane dore ko muri iyo minsi Kendrick Lamar na Drake ari bo bahise bigarurira imyidagaduro kubera amakimbirane yabo ‘Beef’.

Ibi byatumaga bibaza ahantu Beyonce yaba yararengeye nyuma yo gushyira hanze album ye itarigeze ikundwa cyangwa ngo inavugwe cyane.

Gusa n’ubwo ibi byose byavuzwe, Beyonce we avuga ko yishimiye cyane umusaruro iyi album ye yamuhaye kandi ikaba yaramuhinduriye ubuzima.

Ati “Nshimishijwe cyane n’umusaruro wa album yanjye nshya.”

Beyonce yavuze ko aho ageze atagikora umuziki asishikajwe n'uko uzakundwa n'abantu