Bayern Munich yazanye amayeri mashya mu gushaka Harry Kane

Bayern Munich yazanye amayeri mashya mu gushaka Harry Kane

 Jul 29, 2023 - 13:19

Ikipe ya Bayern Munich iremera gutanga uwitezweho gusimbura Mbappe mu Bufaransa ikanongeraho amafaranga ngo ibone rutahizamu Harry Kane.

Ikipe ya Bayern Munich irifuza gutanga umufaransa Mathys Tel mu ikipe ya Tottenham mu rwego rwo gukomeza koroshya ibiganiro hagati y'aya makipe kuri rutahizamu Harry Kane.

Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru The Telegraph, amakipe yombi agiye gusubukura ibiganiro nyuma y'uko Tottenham yanze amafaranga yatangwaga na Bayern Munich inshuro ebyiri zose.

Ikipe ya Bayern Munich ishaka gushyira Mathys Tel w'imyaka 18 mu biganiro ikomeza kugirana na Tottenham, ku buryo yafasha iyi kipe yo mu Bwongereza mu gushaka ibisubizo mu gihe yaba yemeye kurekura Harry Kane.

Mu gihe Bayern Munich ikomeje kurwana no gusinyisha Harry Kane mbere y'andi makipe avugwa ko amushaka arimo PSG, iyi kipe yo mu Budage biravugwa ko noneho yiteguye gutanga miliyoni 86 z'amapawundi ariko ikamubona.

Ibitangazamakuru byo mu Budage kandi bivuga ko mu gihe Bayern Munich yaba ibonye ko kubona Harry Kane muri iyi mpeshyi bigoye, ngo yategereza mu kwa mbere ndetse ikazamubona kuri make kuko azaba asigaje amezi atandatu gusa ku masezerano ye.

Tel ashobora gukoreshwa na Bayern Munich ishaka Harry Kane(Net-photo)