Amwe mu makipe ya siporo yakoze impanuka z’indege ibyamamare bikahasiga ubuzima

Amwe mu makipe ya siporo yakoze impanuka z’indege ibyamamare bikahasiga ubuzima

 Aug 13, 2025 - 15:26

Iyo usubije amaso inyuma mu mateka ya siporo usangamo amakipe yari yari arimo ibyamamare yagiye akora impanuka zo mu kirere maze ibyo byamamare bikahasiga ubuzima. Isi y’imyidagaduro yagiye inyura muri ibi bihe aho amakipe, abatoza bayo n’abakinnyi bayo bahasize ubuzima ndetse abafana bayo bakahababarira. Thechoicelive yakwegeranyirije amwe muri ayo makpe n’ibyamamare byayo byazize izo impanuka.

Muri 1958

Tariki ya 6 Gashyantare 1958, umunsi w’’umwijima ku ikipe ya Manchester United, habayeho impanuka inkomeye y’indege yaguye ku Kibuga cy’indege cya Munich. Iyi ndege yari itwaye ikipe ya Manchester United, ifite akabyiniriro ka Man U, ubwo yari isubiye i Munich mu Budage kunywayo ivuye gukina na Red Star Belgrade muri Shampiyona y’Uburayi.

Nyuma y’uko iyo ndege yari igerageje kugwa inshuro 2 zose ariko byanga, inshuro ya 3 yahise igwa ku bw’impanuka. Ni impanuka yahitanye abantu 23 barimo abakinnyi 8 b’iyi kipe n’abandi bayobozi 3 b’iyi kipe. Abazize iyi mpanuka bari barimo ab’impano zari zikiri nto nka Duncan Edwards wari ufite imyaka 15 y’amavuko akaba yarafatwaga nk’umukinnyi mwiza mu b’ikiragano ke icyo gihe.

Abandi bakinnyi bahasize ubuzima barimo, Geoff Bent wari ufite imyaka 25 y’amavuko icyo gihe, Roger Byrne wa 28, Eddie Colman wa 21, Mark Jones wa 24, David Pegg wa 22, Tommy Taylor wa 26 na Liam Whelan wa 22. Bapfanye n’abayobozi babo ari bo umunyamabaga, Walter Crickmer, n’abatoza babo, Tom Curry na Bert Whalley. Iyi mpanuka yabaye iy’amateka mu Bwongereza ndetse ihora yibukwa mu mateka y’iyi kipe.

Muri 1970

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Kaminuza ya Marshall “Marshall University Football” yakoze impanuka mu mwaka wa 1970 ikaba ari na yo mpanuka yatangajwe nk’iyaguyemo abantu benshi kurusha izindi muri izi. Iyi mpanuka yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 14 Ugushyingo 1970. Ni indege ya DC-9 yari itwaye abakinnyi b’umupira w’amaguru bageze kuri 36 b’ikipe ya kaminuza ya Marshall baguye i Huntington, mu Burengerazuba bwa Virginia.

Iyi mpanuka y'indege yaguyemo benshi kurusha izindi muri izi

Iyi mpanuka yaguyemo abantu 75 muri rusange harimo na 39 barimo abatoza, abayobozi n’abandi banyamuryango bashya, ubwo bagarukaga bava mu Burasirazuba ba Carolina. Iyi nkuru yakomeje kubarwa kugeza ubwo mu mwaka wa 2006 haje gusohoka filimi mbarankuru yayo yitwa "We Are Marshall."

Muri 1977

Ku wa 13 Ukuboza 1977, ikipe y’abakinnyi ba Basketball ya kaminuza ya Evansville “University of Evansville Purple Aces Basketball” yakoze impanuka irimo abakinnyi 14 n’umutoza mukuru wayo, Bobby Watson, maze bose barapfa ubwo iyi ndege yo mu bwoko bwa DC-3 yakoraga impanuka. Iyo ndege yari itwaye abakinnyi b’iyi kipe ubwo iyi kipe yavaga gukina na Middle Tennessee maze yagera iwayo igarutse ikananirwa kugwa ku kibuga cy’indege cya Evansville Regional ikitura hasi ku bw’impanuka.

Muri 1961

Ku wa 15 Gashyantare mu mwaka wa 1961, ikipe y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika “US Figure Skating” yakinaga umukino wo kugendera ku nkweto z’amapine yakoreye impanuka ikomeye mu gihugu cy’u Bubiligi. Iyi kipe yari igiye mu marushanwa mpuzamahanga i Prague, muri Czechoslovakia.

Muri 1949

Ku wa 4 Gicurasi muri 1949, umupira w’amaguru w’Ubutaliyani warahindutse cyane ubwo ikipe ya Torino, yabarizwaga mu itsinda “Serie A” yaburaga abanyamuryango bayo 22 barimo abakinnyi 18 bapfiraye mu mpanuka y’indege yabereye hafi y’i Turin. Iyi kipe yari imaze gutwara igikombe cya Shamiyona y’Ubutaliyani inshuro 4 zose yaburiye rimwe abakinnyi bose yari ifite bakomeye muri iyo mpanuka.

Muri iyi nkuru tubonyemoo ibyamamare bo muri siporo byagiye bizira imanuka zo mu kirere mu makipe yabyo gusa hari n’izindi mpanuka zabayeho zihitana abandi bagenzi babo mu buryo butandukanye bari bonyine mu ndege zabo bwite cyangwa bari kumwe n’inshuti n’imiryango.

Ubundi abahanga mu by’ingendo zo mu kirere baburira abantu, iyo ari benshi, kutagenda mu ndege imwe icyarimwe, iyo bishoboka, kugira ngo nihabaho impanuka umuryango runaka ntuyigwemo ari wose.