Amakipe yo mu Bwongereza nka Aston Villa, Nottingham Forest na Everton ari mu makipe ari kuvugwa cyane muri iri soko, ariko n’andi makipe akomeye yo ku mugabane w’i Burayi ntasigaye inyuma. Dore isesengura rya buri mukinnyi uri kwifuzwa cyane.
Jean-Philippe Mateta (Crystal Palace)

Rutahizamu w’Umufaransa, Jean-Philippe Mateta yatangarije Crystal Palace ko yifuza kuva muri iyi kipe muri Mutarama 2026. Juventus nayo irakurikirana cyane, nubwo Aston Villa nayo igaragaza inyota yo kumwegukana.
Palace iri kumuha agaciro ka miliyoni 35 z’ama-Pound, mu gihe Juventus yo yiteguye gutanga miliyoni 26 z’ama-Poundi.
N’ubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Crystal Palace buzwiho kudahubuka mu kugurisha abakinnyi bayo, bigatuma ihurizo ryo kugenda kwa Mateta rikomeza kuba ingorabahizi.
Tammy Abraham (Besiktas)

Tammy Abraham, uri muri Besiktas, ari kwifuzwa bikomeye na Aston Villa, ikipe yamufashije kwiyubaka mu 2018/2019 ubwo yayifashaga kuzamuka muri Premier League. Villa yamaze kohereza intumwa kureba uyu mukinnyi i Istanbul, ariko imbogamizi ikomeye ni ubushobozi bw’amafaranga bitewe n’amategeko agenga imikoreshereze y’imari (PSR).
Abraham ubwe bivugwa ko yifuza gusubira muri Aston Villa, nubwo n’andi makipe yo mu Bwongereza n’i Burayi ari kumukurikiranira hafi.
Jørgen Strand Larsen (Wolves)

Rutahizamu w’Umunya-Norvege Jørgen Strand Larsen wa Wolves ari kwifuzwa na Leeds United, Nottingham Forest na West Ham.
Wolves iri kumuha agaciro ka miliyoni 40 z’ama-Pound, ariko umusaruro muke amaze gutanga muri uyu mwaka w’imikino wagabanije icyizere cy’amakipe amwifuza. Leeds na Forest ziracyamukurikirana hafi, ariko nta kipe irafata icyemezo gihamye.
Wilson Isidor (Sunderland)

Wilson Isidor, ukinira Sunderland, ari ku rutonde rw’abifuzwa na Everton na Nottingham Forest. Uyu mukinnyi w’Umufaransa ntakiri mu bakinnyi babanza mu kibuga muri Sunderland, bituma amahirwe yo kubona indi kipe yiyongera.
Nubwo nta masezerano afatika aratangira, Isidor ashobora kuba umwe mu bakinnyi bazahindura amakipe mbere y’uko iri soko rifunga.
Youssef En Nesyri (Fenerbahce)

Rutahizamu w’Umunya-Morocco, Youssef En Nesyri yongeye kwigaragaza cyane nyuma yo gufasha igihugu cye kugera ku mukino wa nyuma wa AFCON.
Everton, Nottingham Forest, Juventus na Napoli bari mu makipe ari kumukurirana ndetse na Sevilla yahoze akinira. Imikino ya Europa League yiteze gukinamo izagira uruhare runini mu kugena ahazaza he.
Lorenzo Lucca (Napoli)

Lorenzo Lucca, uri mu ikipe ya Napoli kuri ubu, ari mu biganiro byo kujya muri Nottingham Forest . Gusa uyu mukinnyi aracyatekereza ku hazaza he, dore ko n’andi makipe nka Besiktas na Benfica amwifuza. Icyemezo cya nyuma gisigaye gusa mu maboko ye.
Joshua Zirkzee (Manchester United)

AS Roma ifite icyifuzo cyo gutira uyu Joshua Zirkzee wa Manchester United, nubwo uyu mukinnyi we avuga ko yifuza kuhaguma agahanganira umwanya we muri Manchester United.
Manchester United ntiragaragaza ko yifuza kumurekura byoroshye, ariko igitutu gishobora kwiyongera uko isoko rizajya risatira ku musozo.
Evan Ferguson (Brighton / Roma)

Evan Ferguson, uri muri AS Roma ku masezerano yo y’intizanyo na Brighton, ashobora guhindurirwa ahazaza bitewe n’impinduka Roma ishaka gukina mu busatirizi bwayo.
Nottingham Forest na Fulham bari mu makipe ari gukurikirana uko ibintu bihagaze. Nubwo bimeze bityo ariko uyu Evan Ferguson umaze igihe yitwara neza muri Roma nabyo biramuha amahirwe yo kuhaguma.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
