Abakinnyi 10 muri APR FC beretswe umuryango

Abakinnyi 10 muri APR FC beretswe umuryango

 Jul 11, 2023 - 13:23

Muri APR FC abakinnyi 10 bahitanywe n'inkubiri y'abanyamahanga berekwa umuryango.

Kuva ikipe ya APR FC yasinyisha Nshimiyimana Ismael Pitchou nk'umunyamahanga wa mbere nyuma y'imyaka 12 ikinisha abanyarwanda gusa, byari byitezwe ko izasezerera bamwe mu bakinnyi yari isanganwe.

Gusa kuva yasinyisha uwa mbere, mu minsi itatu gusa yatangaje abanyamahanga batandatu, byatumye binitegwa na benshi ko nayo izasezerera benshi.

Inama yatangiye kuri uyu munsi ku isaha ya saa 16:00 yateranyije ubuyobozi bwa APR FC n'abakinnyi b'abanyarwanda yari isanzwe ikinisha, byemejwe ko abakinnyi 10 batandukana nayo, naho abandi babiri bagatizwa.

Abakinnyi basezerewe ni Manishimwe Djabel wari kapiteni, Itangishaka Blaise, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzimfura Keddy, Ndayishimiye Didiedone, Uwuduhaye Aboubakal, Nsegimana Irishaad na Mugisha Bonheur, naho Mugunga Yves na Ishimwe Anicet bo bakaba batijwe.

APR FC yasezereye abakinnyi 10