Amakuru agaragaza ko amatike asanzwe y'icyo gitaramo ashobora kugura hagati y'amapawundi 44.10 (angana na hafi 86,000 Frw) n'amapawundi 466.35 (angana na hafi 910,000 Frw), ibiciro byafashwe n’abafana benshi nk’ibihanitse cyane.
Bamwe mu bafana baganiriye n'urubuga Reddit bavuze ko ibi biciro ari “ukutita ku mibereho y’abafana”, bagaragaza ko bidahura n’uburyo umuhanzi akunze kugaragaza ko yegera abakunzi be.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo gisesengura ibitaramo bya muzika ku Isi Pollstar, mu mwaka ushize impuzandengo y’igiciro cy’itike ku bahanzi 100 bakomeye ku rwego mpuzamahanga yari amadorari 132.62 (angana na hafi 170,000 Frw), igiciro cyari cyaragabanutseho gato ugereranyije n’icyo mu 2024 cyari cyageze ku rwego rwo hejuru ku madorali 135.92 (hafi 174,000 Frw).
Ibi biciro bishya byiyongereye cyane ugereranyije n’igihe Harry Styles yaherukaga gutaramira kuri Wembley Stadium mu 2023, aho amatike yaguraga hagati y'apawundi 50.65 (hafi 99,000 Frw) na 326.20 (hafi 636,000 Frw) mbere yo kongerwaho amafaranga y’inyongera.
Ibi bivuze ko amatike yo ku rwego rwo hejuru yiyongereyeho hafi amapawundi 140, ni ukuvuga asaga 270,000 Frw.
Nubwo hari uku kunenga, mu ntangiriro z’iki cyumweru Harry Styles yatangaje ko ipawundi 1 (hafi 1,950 Frw) kuri buri tike igurishijwe izajya itangwa mu kigega kigamije gushyigikira amatsinda mashya ya muzika n’ahantu hato hakinirwa ibitaramo mu Bwongereza.
Nubwo iyo gahunda yashimwe na bamwe, igice kinini cy’abafana gikomeje gusaba ko hagira igikorwa gifatika kigabanya ibiciro by’amatike, kugira ngo ibitaramo by’umuhanzi bakunda bibashe kugerwaho n’abantu benshi.
