Abacunga ibihangano bya Eminem bamaze kugeza Meta mu nkiko

Abacunga ibihangano bya Eminem bamaze kugeza Meta mu nkiko

 Jun 4, 2025 - 12:40

Ikigo gicunga uburenganzira bw’ibihangano by’umuraperi w'Umunyamerika, Eminem, Eight Mile Style cyatanze ikirego mu rukiko gishinja sosiyete y’ikoranabuhanga ya Meta ifite imbuga nka Facebook, Instagram na WhatsApp, gukoresha indirimbo zacyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu kirego cyatanzwe ku wa Gatanu ushize, Eight Mile Style ivuga ko Meta yarenze ku mategeko y’uburenganzira ku bihangano (copyright) nyuma yo kubika no gusakaza indirimbo 243 za Eminem kuri serivisi z’imbuga nkoranyambaga zayo, nta ruhushya yabiherewe.

Eight Mile Style ivuga ko izo ndirimbo zagiye zikoreshwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bazihuza n’amashusho cyangwa ibindi bandikaga (posts), kandi Meta ikabirebera ntigire icyo ibikoraho.

Nk’uko bivugwa mu nyandiko z’ikirego, Meta yari ifite ubumenyi buhagije ku byerekeranye n’uburenganzira bwo gukoresha indirimbo z’abandi. Mu mwaka wa 2020, Meta yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete Audiam, ishinzwe gukusanya inyungu z’ibihangano bya muzika byakoreshejwe kuri interineti, ariko ntiyigeze ishyiramo indirimbo zicungwa na Eight Mile Style.

Eight Mile Style ivuga ko Meta yakoze ibi ku bushake, ikica amategeko agamije kurengera abahanzi n’ibihangano byabo.

Amakuru avuga ko nyuma yo kwihanangirizwa, Meta yakuyeho zimwe muri izo ndirimbo, ariko hagakomeza kubaho ibikorwa bihabanye n’amategeko.

Mu byasabwe n’iyi sosiyete, harimo ko urukiko rutegeka Meta kwishyura indishyi zingana na miliyoni 109 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 283 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse no kuyibuza gukomeza gukoresha izo ndirimbo mu buryo butemewe n’amategeko.

Iri tegeko, nirimara gusuzumwa n’urukiko, rishobora kugira ingaruka nini ku mikoreshereze y’umuziki ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no ku buryo uburenganzira bw’abahanzi buzakomeza guhabwa umurongo mu bihe biri imbere.

Abacunga ibihangano bya Eminem bamaze kugeza Meta mu nkiko 

Abacunga ibihangano bya Eminem bavuga ko Meta yagiye irebera abantu bakoresha ibihangano byabo kandi nta ruhushya babiherewe