Abarusiya barakibaza niba koko Abanyamerika barageze ku kwezi

Abarusiya barakibaza niba koko Abanyamerika barageze ku kwezi

 May 8, 2023 - 06:41

Mu gihe Abanyamerika bavuga ko abashakashatsi bayo ba mbere bageze ku kwezi mu cyogajuru Apollo 11 mu 1969, Dmitry Rogozin wahoze ayobora ikigo gishinzwe isanzure mu Burusiya aracyafite impungenge zo kumenya niba koko Abanyamerika barasesekaye ku kwezi.

Hashize imyaka icumi Rogozin atagikora mu kigo cy'u Burusiya gishinze iby'isanzure, ariko ngo ubwo yahakoraga yahoranaga amakenga yo kumenya niba ibyo Abanyamerika batangaza ko bageze ku kwezi byaba ari ukuri.

Abarusiya bo bageze ku kwezi bwa mbere muri Nzeri 1959, bajyanywe n’icyogajuru biswe Luna 2.

Mu butumwa yanyujije kuri Telegram, Rogozin yavuze ko ashingiye ku munaniro Abarusiya bakuye mu gukurikirana icyogajuru cyabo cya mbere cyazamuwe ku kwezi atahamya ko niba Abanyamerika baragezeyo baba baranagarutse amahoro.

Yavuze ko mu gihe cyose yamaze akora mu bijyanye n’isanzure, yasabye guhabwa ibimenyetso simusiga byerekana koko niba Abanyamerika barageze ku kwezi.

Nyamara ngo ntabyo yabonye nk'uko ikinyamakuru Russia Today cyabitangaje.

Kugeza ubu Rogozin ntaremera niba koko Abanyamerika barageze ku kwezi n'ubwo adahakana ko mu myaka ya 1960 icyo gihugu cyari kimaze gutera imbere mu ikoranabuhanga.