Yisanze mu nzira y'amategeko nyuma yo kubeshya urupfu rwa sekuru ngo asibe akazi

Yisanze mu nzira y'amategeko nyuma yo kubeshya urupfu rwa sekuru ngo asibe akazi

 Feb 27, 2025 - 22:11

Umugabo wo muri Singapuru yisanze mu bibazo nyuma yo kugerageza gusiba akazi mu buryo budasanzwe, agahimba icyemezo cy’urupfu rwa sekuru kugira ngo ahabwe ikiruhuko n’umukoresha we.

Barath Gopal, w’imyaka 29, yaciwe amadorari 4000 nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo guhimba inyandiko agamije kuriganya. Ibi byabaye mu Gushyingo 2023, ubwo Barath wari umukozi w’urwego rw’imari, yababajwe cyane n’umukunzi we wamuhemukiye.

Uyu mugabo, aho gufata ikiruhuko gisanzwe, yahisemo gusaba ikiruhuko kirekire, avuga ko sekuru uba mu Buhinde yitabye Imana.

Umukoresha we yemeye icyifuzo cye, ariko ibintu byatangiye kugenda nabi nyuma yuko umuyobozi we asabye icyemezo cy’urupfu kugira ngo yemeze ibyo avuga, ari na bwo uburiganya bwe bwavumbuwe maze yisanga ahanganye n’amategeko.

Ibi byabaye nk’isomo ku bantu bose batekereza gukoresha ibinyoma kugira ngo baruhuke kukazi, kuko ibisubizo bishobora kuba bibi kurenza uko babitekerezaga.