Yigirijweho nkana bitavugwa! Davido yarezwe mu rukiko

Yigirijweho nkana bitavugwa! Davido yarezwe mu rukiko

 Nov 1, 2023 - 15:39

Umuhanzi Davido bamaze kumugeza mu rukiko nyuma yuko yanze kwitabira igitaramo yari yatumiwemo, aho yasabiwe ibihano bihanitse.

Uwahoze ari Perezida w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Nigeria 'Nigeria Football Federation (NFF)' bwana Amaju Pinnick, yareze umuhanzi Davido mu rukiko asaba ko yahabwa Biliyoni 2.3 z'ama-Naira, ndetse yongera ho ko agomba no gusaba imbabazi mu ruhame. 

Bwana Amaju Pinnic watanze ikirego mu rukiko rukuru rwo muri Leta ya Delta mu gace ka Effurun, akaba ari we nyiri Kampani Brownhill Investments Company Limited yari yateguye igitaramo cyiswe 'Warri Again Concert' Davido yari yatumiwemo bikarangira yanze kwitabira kandi yarahawe akayabo.

Amaju Pinnick yagejeje Davido mu rukiko 

Mu kirego iyi Kampani yatanze mu rukiko, ivuga ko David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido agomba kubishyura biliyoni 2.3 kubera yishe amasezerano bagiranye hagati yabo.

Kelechi Onwuegbuchulem umunyamategeko w'iyi Kompanyi, arasaba ko urukiko rwategeka Davido na Label ye 'Davido Music Worldwide' ko batanga aya mafaranga nk'indishyi z'akababaro. 

Abatanze ikirego kandi, basabye urukiko ko Davido yakwishyura miliyoni 15 z'ama-Naira ku banyamategeko b'umwuga bazaza mu rubanza, ndetse na miliyoni 30 yo gutanga ikirego mu rukiko.

Amaju Pinnick wagiranye amasezerano na Davido yo kwitabira igitaramo 

Ni mu gihe kandi basabye ko uyu muhanzi yajya ku mbuga nkoranyambaga agasaba imbazi ku Karubanda, ndetse akajya mu binyamakuru bibiri bizwi agasaba imbabazi, ikirenze kuri ibyo; akabikora inshuro Enye zikurikirana mu minsi ikurikiranye. 

Ku rundi ruhande, biratangazwa ko mu ntangiriro z'uyu mwaka, ari Davido wegereye Pinnick bahurira ku cyibuga cy'indege cya Abuja, amusaba ko yazaboneka mu iserukiramuco rya 'Warri Again Concert’ ku nshuro ya 19 ryari ritegerejwe ku wa 06 Ukwakira 2023.

Muri iki kirego, Pinnick avuga ko ubwo baganiraga, bemeranyije ko Davido azaririmba ndetse akabanza kwishyura amadorari y'Amarika 94.500.00. Nubwo Pinnick yabanje gushidikanya kuyamuha, ariko ngo yageze aho arayatanga ku ya 06 Mata 2023.

Davido arasabirwa ko yajya mu itangazamakuru gusaba imbabazi zuko yanze kwitabira igitaramo 

Davido akimara guhabwa aya mafaranga, yakoze videwo yo kwamamaza icyo gitaramo, ariko birangira atakigiyemo. Ni mu gihe kandi Davido yari yahawe indege yihariye izamugeza aho ibirori byari kubera ihagaze amadorari 18,000.

Hagati aho, Kampani ya Brownhill Investments Company Limited irasaba Davido byihuse kubanza kwishyura amadorari y'Amerika 94,500 nk'ibintu byose byamugiyeho. Magingo aya, ntacyo Davido aratangaza kuri ibi byose yarenzwe.