Urukiko rwo mu gace ka Mbogwe muri Tanzania, rwakatiye igifungo cya burundu Mabula Maduhu w’imyaka 23 y’amavuko ashinjwa gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’umwaka umwe n’igice.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uhagarariye polisi mu mujyi wa Geita, ACP Safia Jongo, yavuze ko iri shyano ryatewe no kuba uyu mugabo afite imyizerere ya gipfumu.
Yagize ati:”Umupfumu yamubwiye ko agomba kusambanya umwana we w’umwaka umwe n’igice, maze akigera mu rugo yohereza umugore ku isoko, asigarana n’uyu mukobwa we ari nambwo yamwangizaga.”
Uyu muyobozi yashoje avuga ko uyu mugore akigera mu rugo yasanze umwana yanegekaye, yamara kumenya ibyabaye akabimenyesha polisi yahise ifata uyu mugabo, waniyemereye ko yabikoze kuko yabwiwe n’umupfumu ko ari yo nzira ye yo gukira.
