Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gucicikana amashusho y'abahanzi babiri bo muri Nigeria Wizkid na Tiwa Savage, bari muri Restaurant imwe iri mu mugi wa Lagos muri Nigeria, ibyemezwa ko aba bombi baganiraga kuri Davido.
Wizkid na Tiwa Savage, bakaba bari muri Restaurant yitwa "Victoria Island", aho ibiganiro by'aba bombi nubwo bitagiye kumugaragaro, ariko ku mbuga nkoranyambaga baravuga ko Wizkid agambiriye kunga uyu muhanzikazi na Davido bafitanye amakimbirane.

Wizkid ashaka kunga Tiwa Savage na Davido
Wizkid, akaba asanzwe ari inshuti y'aba bombi, dore ko mu minsi yashize Davido yarimo yamamaza EP ye yise "Soundman 2" yasohotse mu mpera z'umwaka washize. Wizkid na Davido kandi, mu Ukuboza 2023, nabwo bagaragaye bari mu kabyiniro kamwe i Lagos, ibishimangira ubushuti bwabo.
Uretse kuba Wizkid ari inshuti ya Davido, ariko kandi n'inshuti ya Tiwa Savage, dore ko mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho aba bombi bagaragara bishimanye, ibyemezwa ko ntakabuza Wizkid yaba umuhuza mwiza hagati y'aba bombi.

Tiwa Savage na Davido bakomeje kurebana ay'ingwe
Tiwa Savage, akaba yarareze kuri Polisi Davido, amushinja kumutera ubwoba kubera ko ari inshuti magara na madamu Sophia Momodu wabyaranye na Davido umwana bise Imade, ariko bikaba byemezwa ko uyu mugabo atita kuri uyu mwana.
Iki kibazo cy'aba bombi, cyatumye abayobozi bakuru muri Nigeria, barimo ba Guverineri, bahaguruka bacyinjiramo, bavuga ko aba ari abahanzi bakomeye bazamura ibendera rya Nigeria mu Mahanga, ko bagakwiye gushyira hasi amakimbirane yabo bakumvikana.
