Uwifurije Wizkid gukurikira mama we mu gituro byamukomeranye

Uwifurije Wizkid gukurikira mama we mu gituro byamukomeranye

 Jan 21, 2024 - 12:51

Abanya-Nigeria bariye karungu nyuma y'uko icyamamare kuri TikTok DJ Chicken yasuzuguye mu buryo bukabije umuhanzi Wizkid avuga kuri nyina uheruka gutabaruka ndetse agatangaza ko uyu muhanzi agiye gukurikira umubyeyi we.

Ku mbuga nkoranyambaga Abanya-Nigeria bariye karungu basaba ko umusitari ku rubuga rwa TikTok ufite amazina ya DJ Chicken yafatwa agafungwa, nyuma y'uko atangaje ko umuhanzi Wizkid nta minsi aramara atarakurikira nyina mu gituro.

Dolapo Balogun akaba ari umubyeyi wa Wizkid watabarutse ku wa 18 Kanama 2023 aguye i London mu Bwami bw'Ubwongereza, ibintu byashavuje umuhungu we kugera atangaje ko azongera gukora umuziki mu myaka ine cyangwa itanu iri imbere, nubwo nyuma gato yaje guhita asohora EP yise Soundman 2.

Ku banya-Nigeria benshi biganjemo abafana b'uyu muhanzi, barabona ko ibi DJ Chicken yatangaje, ari ugusuzugura Wikzid ndetse no kumukora mu bikomere, bagasaba ko atabwa muri yombi akaryozwa ibyo yatangaje. 

DJ Chicken aratangaza ko Wizkid agiye gukurikirana nyina uheruka kwitaba Imana 

Mu mashusho y'uyu DJ Chicken akomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga, aba avuga ko Wizkid atazongera na rimwe kuba umusitari nka mbere y'uko mama we atarabaruka, ndetse akongeraho ko ibyo bitazakunda kubera ko ngo agiye guhita asanga nyina mu gituro bidatinze.

Impamvu nyirizina iri gutuma uyu DJ Chicken yibasira Wizkid, ngo ni uko yamusabye amafaranga arayamwima, kandi ngo ibyo kumwibasira nibwo bigitangira.

Abafana bakaba bakomeje kwibasira uyu mugenzi wabo wasesereje Wizkid, bavuga niba ari ugushaka kwamamara, yari kubikora mu bundi buryo ariko atavuze ku mubyeyi witabye Imana.