Ku munsi w'ejo nibwo hagiye hanze amafoto agaragaza Frank Gashumba yasabye akanakwa umukunzi we witwa 'Patience Mutoni Malaika', nubwo yahoraga avuga ko azarinda apfa adashatse undi mugore.
Ni ibintu byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, aho bavugaga ko 'Patience' akurikiye amafaranga kuri Frank Gashumba kuko amubyaye, dore ko ari mu kigero kimwe n'umukobwa we Sheilah Gashumba.
Ibi kandi byatumye abantu bibasira Sheilah Gashumba, bamubwira ko akwiye kwitoza uko azajya ahamagara Nyina uyu mugore wa Se.
Sheilah Gashumba uzwiho kuba umutaripfana, yaje kunyura kuri X yifuriza amahirwe masa Papa we n'uyu mukunzi we ariko kandi asubiza n'abakomeje kumwibasira.
Sheilah yavuze ko umuntu azita Mama we ari uwamubyaye gusa, bityo ko abantu bakwiye gutuza.
Ati "Murakina cyane (Araseka). Ku bw'amahirwe make ntabwo nzabikora. Umugore nzita Mama ni uwambyaye gusa, rero mwese mutuze."
Patience umugore mushya wa Frank Gashumba akaba Mukase wa Sheilah Gashumba
Sheilah Gashumba yarahiye ko nta wundi mugore azita Nyina
Sheilah Gashumba n'umugore we mushya
