"Usohora album hagakundwaho indirimbo imwe gusa!" Ikibuza Diamond gushyira hanze umuzingo

"Usohora album hagakundwaho indirimbo imwe gusa!" Ikibuza Diamond gushyira hanze umuzingo

 Jul 3, 2025 - 01:32

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Nassib Abdul Juma uzwi cyane nka Diamond Platnumz, yatangaje impamvu zituma atinda kurangiza no gushyira hanze umuzingo(album) nshya, aho yavuze ko abyitondera cyane kugira ngo buri ndirimbo iriho ihabwe agaciro ikwiye.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga Billboard, Diamond yavuze ko impamvu atihutira gushyira hanze alubumu atari uko abura indirimbo, ahubwo ari uko yifuza gutanga igikorwa kirimo ubuziranenge kandi gikozwe neza, ku buryo gikora ku mitima y’abafana be.

Uyu muhanzi wubatse izina mu njyana ya Bongo Fleva yavuze ko ashyira imbere ubuziranenge bw’ibyo akora, ariko kandi agahangayikishwa n’ukuntu abakunzi b’umuziki bakira umuzingo.

Yagize ati:“Iyo usohoye album, rimwe na rimwe yica izindi ndirimbo nyinshi…Abantu bahita bakunda indirimbo imwe gusa yamenyekanye cyane, izindi zigasa n’aho zitabaye ngombwa. Njye sinabikunda, ndabirwanya.”

Diamond yakomeje asobanura ko akunze kubona ko iyo alubumu isohotse, indirimbo imwe cyangwa ebyiri ari zo zigarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, nyinshi, izindi ndirimbo z’agaciro zigasigara inyuma zidahawe umwanya n’amatwi y’abafana.

Ibi ni ikibazo cyakunze kugaragara mu bahanzi benshi ku rwego mpuzamahanga, aho indirimbo imwe ikunzwe cyane ituma izindi ndirimbo ziri kuri album zitamenyekana cyangwa ngo zishyirwe imbere uko bikwiye.

Diamond Platnumz yavuze ko ibi bimutera gushaka uburyo bwo gutegura album ku buryo izakurura abantu kuri buri ndirimbo iriho, aho buri gitekerezo n’akazi yakoze byubahirizwa kandi bigahabwa agaciro.

Diamond yijeje abafana be ko nubwo bategereje igihe kinini, bazabona album yizewe, yitaweho kandi ihuje ubuhanga n’urwego agezeho muri iki gihe

Diamond Platnumz hari ibimuca intege mu gushyira hanze umuzingo